Umuhanzikazi wo muri Nigeria uririmba indirimbo ziubakiye ku mudiho wa Afrobeats , Tiwa Savage, yashimangiye ko ari ingenzi ko abahanzi bubaka umubano n’abafana babo bagashyikirana .
Tiwatope Omolara Savage wamenyekanye nka Tiwa Savage mu kiganiro yagiranye na Shopping The Sneakers Podcast, Tiwa Savage yasobanuye ko iyo abahanzi bubatse umubano n’abafana babo, bashobora guhuza no mu bindi byo mubuzima bwabo bitari muzika gusa. Uyu mugore wavutse tariki 5 Gashyantare 1980,yavuze ko bagenzi be, Wizkid, Davido na Burna Boy, bamenyekanye cyane kubera umubano ukomeye bafitanye n’abafana babo.
Yasobanuye ko kubera umubano aba bahanzi bafitanye n’abafana babo , usanga bakunda imibereho yabo n’iyo baba batashyize hanze indirimbo nshyashya aho bahora mu biganiro buzuzanya. Yakomeje avuga ko batagomba guhuzwa n’umuziki gusa ati’’ Ni abafana bawe n’ubwiza bwawe, ugomba kuba uwo abafana bashobora”.
Tiwa savage yigeze gukomoza ku ukuntu Davido, Wizkid ndetse na Burner Boy bahora bakunzwe kuko bita kubafana babo bagashyikirana.
Tiwa Savage aherutse mu Rwanda muri Kanama 2023 ubwo yari aje mugitaramo gisoza Giant of Africa cyabereye muri BK Arena
N’umwe mubahanzi uri mubagezweho muri iki kiraganwa.
Yegukanye ibihembo bitandukanye
Umwanditsi: BONHEUR Yves