Advertising

TikTok yahagaritswe muri Amerika 

01/19/25 6:1 AM
1 min read

Guhera mu masaha y’umugoroba wo kuri iki Cyumweru no ku wa Gatandatu tariki 17 na 18 Mutarama 2025. Abakoreshaga urubuga rwa TikTok muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahawe ubutumwa babwirwa ko rwahagaritswe.

Bamwe mu bageragezaga kwinjira kuri uru rubuga ngo barebe amashusho nk’ibisanzwe cyangwa ngo bayashyireho, bahitaga babona ubutumwa bugira buti:”Sorry, TikTok isn’t available right now. Close it immediately ( Unstall app now”.

Ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo “Mutwihanganire, TikTok ntabwo ibashije kuboneka ubu. Muyisibe nonaha”.

Abatuye muri Amerika babwirwaga ko hari itegeko rishya ryasohotse ribabuza gukoresha TikTok gusa bagahabwa ubutumwa bubabwira ko ba nyiri TikTok bazakorana n’Ubuyobozi bwa Donald Trump uherutse gutorwa kugira ngo yongere isubireho.

Umwe mu baturage ba Amerika witwa Jef King yabwiye UMUNSI.COM ko kugeza ubu TikTok yanze gukora ndetse bakaba batazi igihe izagarukira. Yagize ati:”Nafunguye TikTok bampa ubutumwa bunsaba kuyisiba muri Telefone yanjye. Ubu ntituzi igihe izagarukira”.

Bigaragara ko iyi Porogaramu ya TikTok yakuwe muri ‘Apple na Google App Store’ ari nabyo bituma abayikoresha bayibuze.

Izindi App zirimo ; CapCut , Lemon8 na Gauth zikora nka TikTok nazo zahagaze.

Ibi bibaye nyuma y’aho Joe Biden asinyiye itegeko ryo guhagarika iyi TikTok y’Abashinwa muri Kompanyi ya ByteDance iri tegeko rikaba ryarasinywe ku wa Gatanu.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishinja Abashinwa (ByteDance) kwinjira mu mabanga yabo binyuze mu barebye ibiyishyirwaho bari muri Amerika, bagasaba BYTEDANCE kuyigurisha kubandi batari Abashinwa.

Kugeza ubu TikTok ifite abarenga Miliyoni 170 bayikoreshaga bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakumiriwe.

Sponsored

Go toTop