Ifoto ya Vanessa Trump n'umukunzi we mushya Tiger Wood.

Tiger Woods yateye gapapu umuhungu wa Trump

4 weeks ago
1 min read

Tiger Woods wamamaye mu mikino wa Golf , yateye iminota Vanessa Trump wahoze umugore wa Donald Trump Jr bemeza ko bakundana kumugaragaro.

Urukundo rwa Tiger Wood na Vanessa Trump, rwagaragaye cyane ndetse rujya hanze nyuma y’aho aba bombi bagaragaye ahitwa Torrey Pines muri San Diego ubwo Vanessa Trump yari kumwe n’umukobwa we Kai. Kai Trump umukobwa wa Vanessa Trump na Donald Trump Jr, yajyanywe ku ishuri na Tiger Wood ndetse n’abandi bana babiri ibintu byakomeje gushimangira urukundo rw’abo bombi.

Tiger Wood, anyuze kuri X yanditse ati:”Urukundo ni umugisha ni rwiza, kandi ubuzima ni bwiza ndi kumwe nawe iruhande rwanjye ! Tuzakomeza kunyura mu rugendo rw’ubu buzima turi kumwe”.

Tiger Wood , yakomeje gukoresha amagambo meza ashimangira urwo akunda uwahoze ari umugore wa Donald Trump Jr dore ko hari hashize ibyumweru byinshi , abo bombi bavugwa mu bihuha by’uko bashobora kuba bakundana.

Vanessa Trump yari amaranye imyaka 12 na Donald Trump Jr, bari bafitanye abana 5.

Ku rundi ruhande,Tiger Wood, afite abana 2 yabyaranye na Elin Nordegren bahanye gatanya muri 2010 nyuma yo gufatwa kenshi ari kumuca inyuma.

Nyuma yo gutandukana na Elin Nordegren , Tiger Wood, yakundanye imyaka irindwi na Erica Herman batandukana muri 2022.

Kai Trump na Tiger Wood bagaragaye bari kumwe nabyo bikomeza kuzamura umwuga w’urukundo hagati ya nyina n’uwo mugabo w’abana babiri.
Ubwo Tiger Wood yitegerezaga mu maso Donald Trump muri White House / 2025
Ifoto Tiger Wood yifashishije atera imitoma umugire wa Don Junior amubwira ko amukunda.
Ubusanzwe Tiger Wood yamenyekanye cyane mu mikino ya Golf.
Go toTop