‘Ndakwizeye’ ya The Promise Worship Rwanda bafatanyije , irimo amagambo akomeye aririmbwa n’umuntu werekeje ibibazo bye n’amashimwe ye yose ku Mana. Ni indirimbo yakiriwe neza n’Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga bayumvise ku ikubitiro.
Igice cya mbere cyayo , kigira kiti:”Nzakomeza nkwizere, no mu gihe nta basha kubona. Mwana n’ubwo utansubiza, nzi neza y’uko unyitaho kugeza imvi zibaye uruyenzi”.
Bakomeza baririmba ati:”Si nzacogora kuguhamya, kuva izuba rirashe , rikarenga. Nzaririmba ishimwe ryawe”.
Muri iyi ndirimbo kandi humvikanamo amagambo asaba abantu gukomeza kuba i ruhande rw’Imana kuko ariho hari umugisha n’amahoro bishimisha umutima.
Umwe mu bagizi iyi Korali ya The Promise Worship Rwanda y’Abaramyi, yabwiye UMUNSI.COM ko bashyize hanze iyi ndirimbo mu rwego rwo guteguza umuzingo wose bazashyira hanze mu gihe cya vuba no kumvisha abantu uko izaba imeze.
Ati:”Iyi ni indirimbo twakoze tugendeye ku mashimwe y’ibyo Imana yadukoreye umwe ku wundi kandi twizeye ko izakomeza kudufasha kabone n’ubwo twaba tu tabonesha amaso ibikorwa byayo , tuziko biba bihari”.

Yakomeje agira atI:”Urukundo rwayo, n’imbaraga zayo nibyo biri kudufasha kuko twitegura gushyira hanze umuzingo wose n’ubwo twabaye dushyize hanze iyi gusa”.
Yashimangiye ko bamaze gukorana indirimbo ziyiriho zose yanze gutangaza umubare ariko avuga ko ibikorwa byo kuzitunganya byarangiye.