Advertising

The Ben , Element na Kevin Kade bashyize hanze amashusho y’indirimbo SIKOSA

23/08/2024 12:32

Kuri uyu wa Gatanu ku isaha y’i saa sita n’igice z’amanywa nibwo hashyizwe hanze amashusho y’indirimbo nshya yitwa SIKOSA yahuriwemo n’abahanzi bakomeye nka The Ben , Kevin Kade na Element

Iyi ndirimbo yari imaze igihe kinini yaramaze gutunganywa haba mu buryo bw’amajwi n’amashusho ariko igatinda gusohoka kubera utubazo tumwe na tumwe two kudahuza kw’abareberera inyungu mu muziki w’abamwe mu bahanzi bari muri iyi ndirimbo n’umwe mu bayiririmbamo ndetse byari gusaba ko kugirango iyi ndirimbo isohoke arenga miliyoni 50 z’amanywarwanda.
Ibi byateye gutinda gusohoka kw’indirimbo SIKOSA hari harimo ukudahuza n’umuyobozi wa 1:55 am ari naho Element abarizwa na Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben cyane ko uyu muyobozi asanzwe akorana na Bruce Melody kandi adahuza na The Ben.
Ibi rero byaje gutera ikibazo dore ko yewe n’umuyobozi Coach Gael atari asanzwe acana uwaka na The Ben nyuma y’ikibazo bagiranye mu mushinga w’indirimbo WHY umuhanzi The Ben yakoranye na Diamond Platinumz wo mu gihugu cya Tanzaniya.
Iyi ndirimbo yaje gusohoka nyuma y’uko ibyo bibazo byose bikemutse na nyuma y’ibyavuzwe ndetse iyi ndirimbo yari itegerejwe n’abatari bacye,kugeza ubu yasihokeye ku rubuga rwa Youtube rwa Kevin Kade no kuzindi mbuga zitandukanye zicuruza umuziki.
Reba amashusho y’indirimbo SIKOSA ya Kevin Kade, The Ben na Element

Lyvine Rwanda

His name is Livine Nsanzumuhira Ntambara known as Lyvine Rwanda,Studied Mass communication and Journalism at EAST AFRICAN UNIVERSITY,he works journalism as passion and professional

Previous Story

Urwibutso rwa Kim Kardashian kuri Kris Humphries babanye iminsi 72 gusa

Next Story

ITANGAZO RIJYANYE NO GUTANGAZA AMANOTA Y’IBIZAMINI BYA LETA

Latest from Imyidagaduro

Mushyoma yirengagiza aba Mc Bato Nkana !

Umushyushyarugamba Nkurunziza Jean De la croix umenyerewe nka MC Nice yatunze agatoki umushoramari mu gisata cy’imyidagaduro Mushyoma Joseph, Amushinja ko adaha umwanya aba Mc
Go toTop