Umugore wo muri Tanzania akomeje gutangaza benshi nyuma y’aho agiriye imbere y’abakirisitu aho Pasiteri yarari kubwiriza, akamubwira ko Imana imumutumyeho ngo amuhe agera ku 319,910 RWF ndetse akabirahirira. Uyu mugore yahageze afite umwana ukiri muto amuteruye avuga ko azakuramo ayo kwishyura inzu akagira ayo asigarana.
Ahagaze imbere y’imbaga y’abayoboke be , Pasiteri yatunguwe ava kuri ku ruhimbi, abaza uwo mugore niba atari kubeshya niba koko ari Imana yamutumye.
Umugore yamusubije ati:”Imana yanzanye, mfite ukwizera. Kandi Imana yambwiye ngo umpe 319,910 RWF (Tsh 600,000).
Pasiteri kubyizera byamugoye, aramwegera cyane barahura , arongera abaza uwo mugore uko Imana yamutumye , hanyuma umugore wari ufashe umwana mu ntoki abisubiramo.
Ati:”Ndarahiye, ndavugisha ukuri. Ibi mbwiye nonaha. Ubu mpagaze aha ku ruhumbi, ngo urampa amafaranga. Ntabwo ndimo kubeshya, ndavugisha ukuri. Uri umukozi w’Imana kandi ndabizi , ushobora kubona ibibazo by’abantu bafite. Numvise ijwi rimbwira ngo umpe amafaranga kugira ngo ni nishyura inzu (ikode), nzagire ayo nsigarana. Hanyuma Imana irambwira ngo ayo mafaranga urayampa”.
Uwo mugore kandi yagaragaje ko yifitemo ubushobozi bwo kureba ahazaza , gusa ahishura ko atigeze abikora kubwe ahubwo ko yabitumwe n’Imana ye.

Benshi bemeza ko uwo mugore ari umutekamutwe wari washobowe agashaka uko abona amafaranga yo gukemura ibibazo byo mu rugo rwe n’ubwo ntawabihagazeho.