Stade Amahoro yo mu Rwanda ihataniye igihembo cya Stade Nziza ku Isi mu mwaka wa 2024 aho ihatanye n’izirimo Bernabeu ya Real Madrid.
Kuva mu mwaka wa 2012 urubuga rwa StadiumDB.com , rutegura irushanwa ritorerwamo Stade Nziza yahize izindi muri uwo mwaka. Kugeza ubu muri Stade zihataniye igihembo cya Stade zahize izindi muri 2024 harimo na Stade Amahoro yo mu Rwanda.
Mu zindi Stade zihatanye harimo Stade zigera kuri 22 harimo ; Santiago Bernabeu, Egpty Stadium, Hamz Stadium yo muri Uganda, KingDom Arena , Mas Monumental muri Argentine n’izindi.
Kugira ngo Stade Amahoro ibashe kwegukana icyo gikombe bizasaba ko izaba ariyo yatowe cyane kurenza izindi.
Ubwo iri rushanwa ryatangiraga kuba muri 2012, ryatwawe ku ikubitiro na Stade yo muri Brazil yitwa Arena do Gremio yakira ibihumbi 65 by’abantu yatowe n’abarenga ibihumbi 21.