Soraya Hakuziyaremye yagizwe Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda

02/25/25 17:1 PM
1 min read

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2025 , Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize Soraya Munyana Hakuziyaremye Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda asimbuye John Rwangombwa wayiyoboye guhera muri Gashyantare 2013.

Uyu Soraya Hakuziyaremye yari asanzwe ari Guverineri Wungirije wa BNR  , umwanya yagiyeho muri 2021, akaba awusimbuweho na Dr Justin Nsengiyumva. Perezida yashyize mu myanya aba bayobozi bashya ba BNR ashingiye ku biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112.

Soraya , yabaye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kuva muri 2018 kugeza muri 2021 aho yageze avuye muri Banki ikomeye yo mu Bwongereza yitwa ING Bank ifite icyicaro gikuru London, ahaba yari ashinzwe Ibigo by’Imara n’Ubucuruzi no gukumira ingorane n’Ibihombo mu masoko y’Imari.

Afite ubunararibonye buhambaye mu rwego rw’ama-banki ku Isi, aho yakoze inshingano nyinshi muri Banki ya BNP Paribas Group ikorera i Paris mu Bufaransa, Fortis Bank na Bank of New York Mellon zikorera i Brussels mu Bubiligi.

Afite impamyabumenyi y’ikorenga ,PHD, mu icungamutungo Mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Thunderbird yigisha iby’icungamutungo mpuzamahanga iherereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu , Masters, y’Ubwenjenyeri mu Burucuzi yakuye mu Ishuri Rikuru ry’Ubucuruzi rya Solvary ribarizwa muri Kaminuza yo mu Bubiligi.

Madamu Soraya Hakuziyaremye yanakoze mu yindi myanya itandukanye mu Rwanda aho guhera muri 2012 kugeza muri 2014 yabaye Umujyanama Mukuru wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga , akaba yarabaye n’umwe mu bagize inama z’Ubutegetsi z’Ibigo Ngali Holdings ndetse na Brussels – Africa Hub.

Go toTop