Sobanukirwa ikigutera kumagara iminwa n’uko wabyirinda

02/28/25 7:1 AM
1 min read

Kuma cyangwa gusaduka iminwa bikunda kuza akenshi mu gihe cy’izuba, ukabona iminwa yasataguritse, rimwe na rimwe hakava n’amaraso. Gusa hari nabo bibaho akarande ugasanga igihe kinini iminwa yabo yumye.

Gusaduka iminwa ishobora kuba indwara nk’izindi hari impamvu zikunze kuba ikita rusange zituma abantu bumagaye iminwa ndetse bikabaviramo dusaduka bikabije, murizo twavuga nko:

Kurigata iminwa. Ibi akenshi bikorwa umuntu aziko ari kubobeza iminwa, nyamara amacandwe burya ahita yuma akanumisha iminwa kubera aside ibonekamo.

Kutagira amazi ahagije mu mubiri. Ibi bikunze kuba mu mpeshyi, ku banywa inzoga zikaze kenshi ndetse no ku bantu bahora mu mbeho kenshi n’umuyaga.

Guhumekera mu kanwa. Haba ku bahorana indwara z’ubuhumekero zituma bahumekera mu kanwa, haba se ku barara bagona cg basamye.

Imiti yoza amenyo. Iyi miti iyo irimo ikinyabutabire cyitwa sodium lauryl sulfate gishobora gutuma iminwa yumagara cg igasaduka.

Kugira vitamin A nyinshi kimwe no kugira vitamini zo mu bwoko bwa B nkeya nabyo byabitera.

Kugira vitamini B12 nyinshi bituma umubiri utihanganira igipimo cya Cobalt na Nickel mu mubiri ingaruka zikaba kuma iminwa

Imiti imwe n’imwe harimo ivura ibishishi n’iminkanyari, propranolol na prochlorperazine biri mu bitera iki kibazo

Kuba urwaye indwara zifata ubudahangarwa cyangwa ariko wavutse, ufite ubudahangarwa budahagije.

 

Kuma iminwa bivurwa bite?

Irinde kurigata iminwa niyo yaba yumagaye.

Gerageza kunywa amazi ahagije kandi kenshi.

Koresha amavuta yagenewe gusigwa ku minwa, gusa mbere yo kuyigura banza urebe ibiyigize (ibe irimo petrolatum ishinzwe gutanga ubuhehere na dimethicone isana ahasadutse ikanarinda ahandi)

Fata agace ka  cocombre ugatsirime ku minwa noneho ubone gusigaho ayo mavuta yagenewe gusigwa ku minwa

Ushobora no gusigaho amavuta ya elayo mu mwanya wayo mavuta

Nkuko mu mbeho wifubika ba ari nako urinda iminwa yawe

Ibi nubikurikiza uzarinda iminwa yawe gusaduka no kumagara.

Go toTop