Sobanukirwa ibituma wihagarika inkari zinuka cyane

03/08/25 12:1 PM
1 min read

Ubusanzwe inkari zigira impumuro itari nziza ariko hari ubwo usanga yabaye mbi kurushaho bitewe n’impamvu zitandukanye ndetse ugasanga n’umuntu abigendana yakunyuraho ukagirango yinyariye. Iyo mpumuro mbi hari impamvu zitandukanye zibitera :

Kubura amazi mu mubiri : kubura amazi mu mubiri biri mu bintu bishobor agutuma inkari zawe zihumura nabi kuko imyanda ishohokera mu nkari iba yabaze ikiyiyungurura butyo inkari zikagia umunuko ukabije.

Ibiryo ndetse n’imiti imwe n’imwe : hari ibiribwa turya bikagira ingaruka ku mpumuro y’inkari zacu ugasanga zarushijeho guhumura nabi. Muri ibyo biryo harimo nka tungurusumu n’ibindi. Hari kandi igihe iyo mpumuro mbi iba yatewe n’imiti wafashe bityo igihe bimeze gutyo ukaba utagomba kugira ubwoba kuko iyo uhagaritse iyo miti iyo mpumuro nayo iragenda.

Infection urinaire : kugira ama infection nabyo bishobora gutera inkari guhumura nabi. Ni byiza rero kwivuza neza igihe ufite ama infections kandi ukirinda ikindi kintu cyagutera kongera kuyagira.

Gutinda kwihagarika : iyo umuntu yashatse kujya kwihagarika agakomeza gufunga inkari usanga inkari zigera aho zigahumura nabi kuko ziba zirundiye ahantu hamwe.

Indwara zimwe na zimwe zifata imyanya ndangagitsina : indwara zifata imyanya ndangagitsiona nka za tirikomunasi n’izindi usanga ahanini nazo zitera inkari guhumura nabo cyane .

Wakora iki ngo wirinde inkari zihumura nabi ?
Mu kwirinda mo inkari zawe zahumura nabio cyane wirinda ibintu twavuze ruguru bitera inkari guhumura nabi ariko no mu gihe wagize ibyago ukumva inkari zawe zahumuye nabi cyane wihatira gukoresha amazi igiheumaze kwihagarika cuangwa se ukihanagura ukoresheje ubundi buryo kugirango umunuko utaza kurenga ugasohoka hanze ukagenda umeze nk’uwinyariye.

Ibyo ni bimwe mu bitera inkari guhumura nabi kurushaho gusa hari n’uburyo ushobora kubyirinda kugirango zitankubangamira cyangwa se ukabangamira abandi.

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop