Mu bushakashatsi bwakozwe ku bagore 16 000 muri Amerika, aba bagore ngo basanzwe nibura babiri kuri barindwi bafite ubusembwa bwa SNPs bushobora kubatera cyangwa bwabateye Cancer y’ibere biturutse ku ngano y’amabere yahinduwe n’amasutiye (soutien-gorge) bambara. Nyuma yibyo byose ni iki kindi gishobora gutera kanseri yi ibere?
Kuyikomora mu miryango (génétique héréditaire) : 5% kugeza ku 10% by’abarwayi ba cancer baba barayikomoye ku babyeyi babo cyangwa abandi bo mu miryango.
Kwambara amasutiye ahambiriye amabere : Abahanga bo muri sosiyete ya 23andMe y’ibijyanye na ‘genomics and biotechnology’ bavuga ko kwihata kwambara isutiye ifashe cyane bishobora gutera utubyimba (tumors) mu mabere bikaba byanageza kuri kanseri y’ibere.
Inzoga, n’ibiryo birimo acide gras trans : kunywa inzoga nyinshi no kurya ibiryo byo mu nganda nka za biscuits, imigati n’ibindi birimo acide gras trans biri mu byongera indwara ya cancer y’ibere.
Imyaka yo mu za bukuru : Abantu bageze mu zabukru na bo ibyago byabo biriyongera cyane guhera ku myaka 65 y’amavuko.
Imisemburo ya Estrogen yabaye myinshi mu mubiri : Ubusanzwe iyi misemburo n’iy’abagore uretse ko n’abagabo bayigira ariko ku rugero rwo hasi iyo habayeho ikibazo gituma yiyongera, n’ibyago byo kurwara kanseri ifata amabere biriyongera.
Izindi mpamvu zivugwa harimo:Umubyibuho ukabije, kudakora imyitozo ngoraramubiri,Kubyara utinze, kutabyara no kutonsa .

Nubwo abantu bakunze kumva ko iyi ari indwara y’abagore gusa ngo abagabo nabo bashobora gufatwa n’indwara ya kanseri y’ibere aho bivugwa ko mu barwayi b’iiyi kanseri 1% aba ari umugabo.
Nkuko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ( OMS), buri mwaka iyi ndwara ya kanseri y’ibere ifata bantu barenga miliyoni, igahitana abarenga ibihumbi 400. Abanduye iyi cancer mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ngo benshi irabahitana, mu gihe mu bihugu biteye imbere abagore 19 ku 100 000 aribo bahitanwa nayo gusa.