Shuntian company yahaye abakozi hafi ya bose ikiruhuko cya amezi 6 cyo gushaka abakunzi

03/08/25 10:1 AM
1 min read

Shuntian company yo mu Bushinwa yahaye abakozi ikiruko cya amezi 6 ngo bashaka abakunzi babo ndetse bazagaruke barakoze ubukwe.

Ni itangazo company imwe ikora ibijyanye n’imiti yo mu bushinwa yitwa Shuntian yoherereje abakozi bayo bari hagati y’imyaka 28 ndetse na 58. Ibi babitewe nuko igihugu gihangaye n’umubare ugabanuka wabavuka bigatuma hakunze kwitabazwa abakozi bananyamahanga cyane ko umubare munini ari abasheshe akanguhe.

Nkuko ikinyamakuru Britannica cyabikomojeho guhera muri 2015 leta yu Ubushinwa yashyizeho itegeko rigena kubyara umwana umwe kuri buri muraryango.

Ibyo biri mubyatumye bamwe bareka gushaka ndetse nanyuma  yuko Leta ibivuguruye bakemeza abana batatu bisa nkaho ntacyo byatanze.

Ni iyo mpamvu Shutian yafashe iyambere  igaha ikiruhuko gihagije abakozi bayo ngo bajye gushaka abakunzi ndetse banashinge ingo.

Bisa nkaho atari ku Bushinwa gusa kuko igihe kimwe no muri Kenya ubwo umuvugabutumwa witwa Ng’ang’a yabwirizaga mu rusengero yasabye ko abahungu n’abakobwa bakiri ingaragu baza imbere, nuko abasaba ko barebana nyuma buri umwe agahitamo uwo batangira gukundana.

Ibyo yabitewe nuko yabonaga umubare munini uza mu rusengero ari ingaragu. Ng’ang’a ntiyiyumvishaga uburyo ki wabana n’umuntu muri korari imwe umwaka ugashira umutinya cyangwa warabuze uwo mwahuza urugendo rw’ubu buzima.

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop