Sherrie Sliver yatwaye igikombe cya Game Changer muri Trace Awards

03/02/25 8:1 AM
1 min read

Sherrie Sliver yongewe mu bantu batwaye ibihembo bya Trace Awards nk’umuntu wagaragaje impunduka. Sherrie Sliver yari yahawe akazi ko kuyobora imbyino zitandukanye muri ibi bitaramo bya Trace Awards no kwakira ibyamamare.

Sherrie Sliver ni we watoje ababyinnyi babyinanye na Rema , ababyinnyi ba Diamond Platnumz n’aba Innoss’B utarabashije kuririmba. Ibi byatumye Ubuyobozi bwa Trace Awards bumugenera igikombe cya Gamechanger nk’uwagaragaje impunduka mu rugendo rw’imbyino zitandukanye.

Ibyo bitaramo bya Trace Awards byabanjirijwe n’inama yabaye ku wa 24-25 Gashyantare , ibihembo bitangwa ku wa 26 Gashyantare 2025. Ni ibihembo byagaragaje ko umuziki Nyarwanda umaze kugera kure by’umwihariko injyana nka Afrobeat , Amapiano n’izindi.

Go toTop