Umuhanzikazi Sheebah Karungi ukomeye mu muziki wa Uganda, ari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana w’imfura w’umuhungu.
Aya makuru yabaye kimomo mu bitangazamakuru byo muri Uganda kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, bitangajwe ni inshuti ye ya hafi. Inshuti magara ya Sheebah Karungi, Roden Y Kabako, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yashimiye Sheebah Karungi ku bwo kuba yabyaye umwana w’umuhungu, anatangaza izina umwana yiswe.
Yanditse ati: “Nishimiye kuba Sheebah yungutse umwana w’umuhungu (Baby Armil)” Sheebah Karungi yakunze gutangaza mu biganiro bye bitandukanye ko yifuza kuzabyara ariko atifuza kubana n’umugabo kuko yumva bitamurimo. Ibi bibaye nyuma y’uko hashize iminsi Sheebah agiye muri Canada kubyarirayo, nyuma y’igitaramo yari yagiriye muri Lugogo Cricket Oval cyitabiriwe n’abatari bake kuko yari yatangaje ko ari igitaramo akoze ngo ashimire abakunzi be ku ruhare bagize mu gutera imbere kwe babinyujije mu gukunda ibihangano bye.
Ku itariki 17 Nzeri 2024, Sheebah yari yatangaje ko ateganya gukora umuziki mu buryo butandukanye n’uko yari asanzwe awukora kubera ko yateganyaga kuwufatamo ikiruhuko akita ku bijyanye n’ubucuruzi n’inshingano zindi.