Umuhanzikazi Shakira yasize urwibutso mu birori bya Grammy Awards yabaga ku nshuro ya 67. Ni igitaramo cyabereye mu Mujyi wa Los Angels ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Shakira w’imyaka 48 y’amavuko , akaba umuturage wa Colombia wamamaye cyane muri muzika ku rwego rw’Isi, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 02 Mutarama 2025, yatanze ibyishimo asiga urwibutso ku bakunzi be by’umwihariko n’abakunzi ba muzika ubwo hatangwaga ibihembo bya Grammy Awards ihatanirwa n’abari mu myidagaduro y’Isi.
Shakira waherukaga muri Grammy Awards ari kumwe na Wyclef Jean bakaririmbana indirimbo ye yamamaye muri 2007 yitwa Hips Don’t Lie’, mu ijoro ryakeye, yatunguje abakunzi be indirimbo yo mu 1998 yise ‘Ojos Asi’ , yakurikije iyo yasohoye muri 2024 .
Shakira yatangiranye imbaraga nke cyane ari kumwe n’abamufasha bari bateguwe ndetse bari kuririmba nka Korali ariko agenda ahindura ibintu kugeza ubwo yabyiniye abafana be akarangiza batabishaka.
Mbere y’uko Shakira ajya muri Grammy Awards kuririmba, yari yabanje gutsindira igikombe cya Best Latin Pop Album yahawe na Jennifer Lopez bigeze kuririmbana mu mikino ya Bowl.
Agaragaza amarangamutima ye ubwo yahembwaga ‘ Shakira’ yagize ati:”Ndashaka gutura iki gihembo abimukira bose bari muri iki Gihugu. Murakunzwe , muragikwiriye kandi iteka nzahora mfatanya namwe mu rugamba”.
Ubusanzwe Shakira ni umugore w’imyaka 48 ufite abana babiri b’abahungu. Yashakanye n’abagabo babiri kuva 1999-2010 no kuva muri 2011 kugeza muri 2022, ari bo ; Antonio de la Rua na Gerard Pique Umunya Espanye wakiniye amakipe atandukanye muri iki Gihugu.
UKO DOECHII YITWAYE MURI GRAMMY AWARDS
Umuraperi Doechii ni mushya muri muzika ndetse bwari ubwa mbere ataramiye muri Grammy Awards. Uyu mukobwa wari witwaje ababyinnyi bamufashije kwigaragaza ndetse nawe akavangamo n’imikino ya ‘Acrobat’ nawe yasize urwibutso muri Crypto.com Arena yo muri Los Angeles.