Shakizo, Shakira MBONABIHITA nandi mazina atandukanye niyo akunze gukoresha mu rwenya rwinshi iyo aganira na abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga akoresha.
Aherutse gufungura you tube channel ariyo ‘Shakira MBONABIHITA O 2025’ ayongera kuri account ya tiktok imaze kwigwizaho abafana batari bake. Akaba azwi cyane mu mideri ndetse no kwifashishwa mu birori bikomeye nka Tour de Rwanda 2025 yahamagawe muba mbere.
Iyo urebeye ama video  ye akunze gushyira kuri tiktok usanga akunze kuba yibyinira  aho avuga ko yaje gusanga stress ari iza abakire. Mugihe udafite inzu ngo ushaka kuyivugurura, cyangwa udahangayikiye ubwato bwawe buraye hakurya y’inyanja nibindi nkibyo burya ngo ntukibabarize umutima.
Shakira avuga ko abantu bashaka bayoboka inzira yo kwiyumvira umuziki bakirekura bakabyina kuko awufata nku ubuzima. Yemera ko ikibazo utabasha gushakira igisubizo ntuzatume kigutwarira akanya kawe wari  ufite ko kwishima.
Shakira kuri ubu arashima kubera abagore mbere bari babayeho ubuzima babona bisaba kwitwararika, aribuka hari igihe umugore byamusabaga kwicara kuri moto areba uruhande rumwe , hamwe amaguru ayabumba. Gusa kuri ubu waba umu motari.
Ndetse ngo mbere abagabo bashikuraag akanyama k’ihene bonyine ndetse bikaba amahano kumubona yuriye nk’igiti mbese ni byinshi bari barahejweho gusa kuri ubu yishimira ko twahawe amahirwe angana.

Gusa nubwo abagore bahawe ijambo ndetse uburinganire bukimakazwa yemera ko bitakuraho kuba umugabo ari  umutware. Ndetse ajyira inama abagikundana kubanza gushishoza bakareba niba uwo mugiye gushaka ari inkuba cyangwa ari inama.
Shakira avuga ko mugihe umugabo wawe wamushatse umuzi neza, yaba ari umujura cyangwa ibandi ugomba kumuhishira kuko aba agutungiye abana ndetse nawe akwitaho. Yemera ko usibye guhishanya no kwica iperereza ngo nta buryo bubaho bwatuma umugabo akazi akora yakaguhisha burundu.
Uko byagenda kose umugore n’umugabo batarashwana baba baganira bityo kuriya ubona biriza batanga ubuhamya cyangwa abagabo babo bakora amahano bakavuga ko batari bazi akazi bakoraga. Ngo umugore kabone niyo yaba atabona yabishatse yakubwira akantu kose kajyanye n’umugabo we.
Inama yingenzi ndetse abona umukobwa wese agomba gukurikiza ni ukuzajya aperereza akamenya ibyuwo mukunzi we, ndetse byaba na ngombwa akamushyiraho maneko kuko nabo buriya baratuneka ngo bamenye ibyacu.
Shakira yemera ko mugihe umugabo akurikirana inshingano ze ngo ntago yamutangira amakuru ndetse nigihe byose byanze bagabana igihano leta yamuha. Ngo ushobora kurira ngo umugabo ariba azana iwawe nyamara, usohotse wasanga undi mugore wabuze nuwa mushaka gusa ubundi akitunga bamwe bazwi nka ndongora nitunge.
Umukobwa kuba yabura umugabo abona ari we uba wabigizemo uruhare, ati ‘ turi mugihe cyo kwirwanaho, reba umushuti wawe ndetse numugabo ubona ahora yikatisha hafi yawe muterete ndetse nibiba ngombwa mubane mutandukane warugezemo uzaba wirinze amenyo yabasetsi.
Kuri Shakira abona ugomba kwitondera umuntu uhaye ikaze mu buzima bwawe kuko hari abantu batera umwaku ndetse hari n’abakobwa cyangwa abagore mushobora gusangira, kuryamana cyangwa kuvugana gusa ukaba uriroze birarangiye.
Ati ’Gusa hari icyatsi kitwa umukunde iyo ngo ugikarabye bigukuraho inyatsi ndetse bituma ukundwa.’  akivuga gutyo byakuruye impaka zu urudaca kuri we na Sabin kuko abenshi gukaraba umukunde ngo bibafata nk’ubupfumu ndetse n’imitongero.
Umwanditsi:BONHEUR Yves