Advertising

Shakib Cham yavuze impamvu adashobora kubyarana na Zari Hassan

14/08/2024 07:24

Shakib Cham Luutaya yavuze ko umugore we Zarinah Hassan yamaze kugera mu myaka yo gucura bityo ko batazigera babyarana ngo bagure umuryango wabo.

Intonganya za Zari Hassan n’umugabo we Shakib Cham zirakomeje aho kugeza ubu umugabo yavuze ko umugore we yacuze bityo ko badashobora kubyarana. Shakib avuze ibi nyuma y’aho umugore we asuwe na Diamond Platnumz iwe mu rugo muri Afurika y’Epfo akifatanya n’umwana bafitanye mu birori by’isabukuru ye.

Bimwe mu byo Zari yamusubije harimo ko, Shakib adafite ubushobozi bwo kumuha buri kimwe nka Diamond Platnumz ndetse anavuga ko ari we umwitaho bityo ko undi mugore wamukenera , byaba bimureba kumumenya.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo muri Uganda aho atuye, Shakib yatanze amakuru avuga ku buryo kwagura umuryango na Zari Hassan. Shakib yavuze ko atekereza ko atazigera abyarana na Zari kuko ngo yamaze kugera mu myaka yo kutabyara.

Ati:”Si nteganya kugirana umwana na Zari Hassan. Yamaze gucura”. Shakib na Zari bamaze iminsi bavugwa cyane mu itangazamakuru ariko nanone bikagendana n’ikiganiro bafite kuri Netflix ahambukamo inkuru yabo y’urukundo , ibintu Diamond Platnumz yinjiyemo mbere.

Shakib ni umugabo w’imyaka 32 y’amavuko mu gihe Zari Hassan afite imyaka 42 y’amavuko. Zari ari muri Afurika y’Epfo aho akorera akazi ke karimo no kuyobora ikigo cy’Ishuri yasigiwe n’umugabo we wapfuye Don Ssemwanga mu gihe Shakib aba muri Uganda aho aba yita ku mirimo ye isanzwe.

Previous Story

Mukura VS yahize gutwara igikombe

Next Story

Bafite uburanga n’ubuhanga ! Abakobwa beza bagaragaye mu mikino ya Olympic 2024

Latest from Imyidagaduro

Go toTop