Advertising

Shaddyboo wegukanye 6,000,000 RWF yishongoye kubanzi be

10/29/24 11:1 AM
1 min read

Umunyamideri Shadia Mbabazi wamamaye nka Shaddyboo yagaragaje ko n’ubwo abanzi be baba bafite imbaraga nk’izo kwa Satani badateze kumushyigura ku ntsinzi. Uyu mubyeyi kandi yagaragaje ko yishimiye agera kuri 6,000,000 rwf  yegukanye ahigitse bagenzi be.

Anyuze kuri X aho akurikirwa n’abarenga ibihumbi 300, Shadyboo yagize ati:”Iki ni igihe cyanjye cyo gutsinda. Ni igihe cyanjye cya nyacyo. Ntacyo wakora ngo unsige icyasha cyangwa ngo umbuze gutsinda niyo waba ufite imbaraga nkiza satani”.

Yakomeje agira ati:”Abenshi baragerageje na nubu ariko byaranze kuko Imana iri mu ruhande rwanjye. Ntawe ntuka, ntawe nsebya ariko bo babikora nk’uko bahumeka. Ndabakunda rata”. Ubundi arenzaho udutima na Emaji yo gusenga (Ibakwena).

Ubu butumwa bwa Shaddyboo bwaherekejwe n’amafoto agaragaza amafaranga agera kuri Miliyoni 6 RWF yatsindiye nka ‘Queen Of Beauty’ cyangwa umwamikazi w’ubwiza mu marushanwa yateguwe na Diva, ibihembo bigatangwa ku wa 17 Ukwakira 2024.

Shadia Mbabazi yashimiye buri umwe wese, wamufashije kugera kuri aka kayabo k’amafaranga. Yagize ati:”Kubashimira kwanjye birenze amagambo kuri buri umwe wese wambaye hafi mu rugendo rwo gutwara iki gihembo. Ibi sinaribubigereho iyo ntagira ukunyizera kwanyu no kuntera imbaraga. Mwarakoze ku mpagaragara ho , ku mpa inama kandi mukaba muri byo”.

Shadia Mbabazi yahigitse abandi bakobwa b’ubwiza budasanzwe ndetse agaragaza akanyamuneza ubwo yashyikirizwaga igihembo. Ubusanzwe Shaddyboo ntabwo akunda kubona amagambo avuga by’umwihariko iyo yishimye.

Go toTop