Ubwo yari mu kiganiro n’umunyamakuru Dr. Ofweneke, uyu mutegarugori w’ikimenyabose mu bucuruzi bwacutse ndetse akaba umushoramari uri mubakomeye yatangaje ko yifuza undi mugabo nyuma yo kubana n’abagabo batandukanye gusa bakagenda bananiranwa.
Mu nkuru ndetse n’urugendo rwu urukundo sarah atangaza ko yagiye akundana n’abagabo batandukanye harimo abubatsi bakomeye cyane, Abapilote ndetse n’abandi banyamafaranga bakomeye, gusa avuga ko yabonaga badashobotse ndetse umubano wabo ntutere kabiri.
Ubwo yari mu kiganiro na Dr. Ofweneke yavuze ko rwose akeneye undi mugabo ndetse ufite gahunda kandi usobanukiwe ibyurugo. Avuga ko abahungu benshi ndetse n’abasore bahura abona ari abo kuryoshya gusa kandi we iyo myaka aba yumva yarayirenze abifatira igihe nyacyo ndetse gikwiye.
Kuri we yifuza umukunzi uri wenyine n’ukuvuga single ntawundi mukobwa cyangwa umugore bacuditse ndetse ngo byaba byiza ari umuntu woroheje adafite izina riremereye.
Sarah kuri ubu ni umubyeyi w’abana 2, akaba avuga ko yicuza umwanya yatakaje ku abagabo babibone ndetse bazi gusesegura amafaranga gusa. Yongeyeho ko asigaye atinya abagabo b’uburanga kuko baba birukankwaho n’udukobwa twinshi ndetse bigatuma araruka. Kubwibyo akaba atajya yita kuburanga iyo agiye guhitamo umugabo babana.
Ubwo yagarukaga ku bagabo yagiye abana nabo harimo Santorini ndetse na Maldives ndetse ibyabo ntibyatwaye igihe kinini kuko umwe yabaye nkusibikana nundi birangira nabwo badahuje batandukana bidaciye kabiri.
Gusa kuri ubu mumahitamo yifuza ashaka umugabo waba uri muremure, ndetse bikaba akarusho abaye yirabura gusa asa neza ndetse yiyitaho. Agomba kuba asobanutse ndetse agira gahunda, azi gusabana no kuganira. Yongeyeho ko ikibazo cy’amafaranga ntacyonafite icyo ashaka n’umugabo witeguye kumwitaho.