Safi Madiba yemeje ko yasubiye mu rukundo nyuma y’imyaka ibiri atandukanye na Niyonizera Judith. Uyu mukobwa akaba yitwa Uwase Gisele isanzwe ituye muri Canada.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Safi Madiba yasangije abamukurikira amashusho ari gusangira n’inkumi, ahita yemeza ko basigaye bakundana.Uyu muhanzi yemereye igihe dukesha iyi nkuru ko yasubiye mu rukundo. Ati “Ndabizi ko ushaka kumbaza niba nasubiye mu rukundo, ndurimo rwose.”
Amakuru twamenye ni uko iyi nkumi yigaruriye umutima wa Safi Madiba yitwa Uwase Gisele, akaba asanzwe atuye muri Canada.Mu minsi ishize ubwo Safi Madiba yari mu Rwanda, yari kumwe n’uyu mukobwa, ndetse yanagaragaye ku i Rebero aho uyu muhanzi yaririmbye mu ijoro ry’Ubunani.
Safi Madiba yongeye kuvugwa mu nkuru z’urukundo nyuma y’imyaka ibiri atandukanye na Judith Niyonizera bari barashakanye mu 2017.Yaba gukundana kwa Safi Madiba na Niyonizera Judith ndetse no gutandukana kwabo byabaye inkuru z’uruhererekane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda cyane ko batasibaga ku mpapuro z’imbere z’ibinyamakuru byandika imyidagaduro.
Nta makuru menshi azwi kuri Gisele Uwase w’imyaka 24 y’amavuko usigaye warigaruriye umutima wa Safi Madiba, uretse kuba aba bombi basanzwe batuye muri Canada.