SADC na FARDC biyagaramye M23

7 days ago
1 min read

Nyuma y’ibirego M23 yashinje ingabo za Congo niza SADC , ivuga ko bari inyuma y’igitero bagabweho mu Mujyi wa Goma, ihurira ry’izo ngabo ryahakanye ibyo byose ziregwa zigaragaza ko ari ibyo kuyobya.

Ni igitero cyabaye ku wa Gatandatu mu Mujyi wa Goma gusa M23 ibasha kugisubizayo. Nyuma y’aho hari amakuru yakwirakwijwe avuga ko byakozwe na Wazalendo isanzwe ifatanya n’ingabo za Leta, FARDC na FARDC ndetse biza no kwemezwa n’umutwe wa M23 wanavuze ko bibangamira inzira y’amahoro yashyizwe n’abahuza batandukanye kimwe n’amasezerano SADC yagiranye na M23 ubwayo.

Amasezerano ya M23 na SADC avuga ko ingabo zayo zizataha zinyuze ku Kibuga cy’indege kizasanwa na SADC kugira ngo ingabo zayo zizabone aho zinyura kuko cyangijwe n’ibikorwa by’intambara byagejeje M23 muri uwo Mujyi.

MONUSCO ishinjwa gufatanya n’ingabo za Leta ya Congo na SADC mu kugaba igitero kuri M23 , yavuze ko ibyo uwo mutwe uvuga atari ibinyoma gusa ahubwo ngo binahangayikishije , ku ruhandi ruhande SADC ikavuga ko amakuru yatangajwe na M23 ari ayo kuyobya.

Nyuma y’aho ingabo za SADC na M23 bagiranye amasezerano yo gusana ikibuga cy’indege no gutaha , Leta ya Congo yatangaje ko ingabo za SADC zizava muri Congo M23 imaze kuhava ibintu bisa n’ibyahise bisubiza inyuma umugambo wari wemeranyijwe hagati ya SADC na M23.

MONUSCO ivuga ko ibyatangajwe na M23 ari ibyo kwangiza isura yayo no kuyiharabika.

Kugeza ubu ibiganiro biganisha ku mahoro , hagati ya M23 na FARDC birakomeje n’ubwo nta kanunu k’aho bigeze.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop