Advertising

Rwari agahararo ! Nyambo Jesca yimutse mu nzu ya Titi Brown bahita batandukana

01/23/25 10:1 AM
1 min read

Titi Brown na Nyambo beruye ko batabanye neza nyuma y’aho ntawe ugikurikira undi ku mbuga Nkoranyambaga by’umwihariko Instagram aho banyuzaga amakuru yabo bombi bishimanye.

Uretse kuba batagikurikirana, aba bombi basibye amafoto n’amashusho abahuza bari kumwe kuri konti zabo za Instagram bakurikiranwagaho n’abantu batari bake.Ibi bije nyuma y’aho mu minsi ishize, hatangiye kumvikana amakuru y’uko Titi Brown atabanye neza na Nyambo Jesca bari basanzwe bacuditse cyane.

Urukundo rwabo rwarangwaga no gushyira hanze amashusho n’amafoto bari kumwe , bakabwirana amagambo y’urukundo ariko umwe muri bo yabazwa ku byerekeye kuba bakundana agasimbukira kure, akabihakana yivuye inyuma. Mu gihe byavugwaga ko umuriro utaka neza mu rukundo rwabo, nanone Titi Brown yabaye nk’ujijisha ashyira hanze ifoto ataka nyambo undi nawe abikora uko ariko biba iby’ubusa.

Bivugwa ko gushwana kwabo, byatangiye ubwo Nyambo yimukaga mu rugo rwa Titi Brown yabagamo akaba ari naho afatira amashusho, akajya kwibana ahandi.

Uko gutandukana kugaragaza ko muri bombi nta rukundo rugihari ndetse ko batakivugana nk’uko bari basanzwe bavugana.

‘Couple’ y’igihuha , ya Nyambo Jesca wamamaye muri Cinema Nyarwanda yatangiye kumenyekana ubwo Titi Brown yari avuye muri gereza Nyambo amufasha kongera kwisanga mu Isi yahozemo yo kubyina mbere yo gufungwa ndetse anamwinjiza muri Cinema rimwe na rimwe bajyaga bahuriramo dore ko Jesca aribyo akora cyane.

Si ibyo gusa, urukundo rwabo rwabakururiye gukora YouTube Channel zitandukanye harimo n’iyabo bwite bakoze kugira ngo bajye bayinyuzaho amashusho yabo bwite y’urukundo rwabo.

1 Comment Leave a Reply

Comments are closed.

Sponsored

Go toTop