Leta ya Congo, yashyize hanze itangazo rikumira RwandaAir kongera kugwa ku butaka bwayo by’umwihariko mu Mujyi wa Kinshasa. Ni mu itangaza ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri kubera umwuka mubi uri mu Bihugu byombi.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ivuga ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 wamaze kugaragaza imbaraga nyinshi ku rugamba no gukundwa n’abaturage cyane ibintu byiyerekanye nyuma y’aho ifatiye Umujyi wa Goma.
Guhagarika RwandaAir , batangaza ari mu rwego rw’umutekano wabo.
Mu mpera za 2024 Congo yagiye ishinja u Rwanda kuvogera ikirere cyayo ariko u Rwanda rukabihakana. Leta ya Thisekedi ivuga ko u Rwanda rukoresha GPS muri Kivu y’Amajyaruguru rukagenzura ikirere cyayo nyamara nabyo rukabihaka dore ko rwagiye rubishinjwa na UN isa n’imaze gutsindwa urugamba rwo muri Congo.
N’ubwo bimeze gutyo, amakuru ahari avuga ko Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu rukorera i Arusha muri Tanzania ruri kuburanisha ikirego Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) yarezemo u Rwanda.
RDC ishinja u Rwanda kuvogera ubusugire bwayo no guhonyora uburenganzira bwa muntu, ibirego u Rwanda ruhakana.