Mu Karere ka Rwamagana hafunguwe uruganda rukora inshinge zikoreshwa kwa muganga ruherereye mu cyanya cy’Inganda mu Murenge wa Mwulire rukaba rufite ubushobozi bwo gukora inshinge ziri hagati ya 60,000 na 1,000,000 ku munsi.
Urwo ruganda rwitwa TKMD Rwanda Ltd , rwafunguwe na Minisitiri w’Ubuzima , Dr Sabin Nsanzimana n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye , ku wa 01 Mata, 2025.
Uruganda rwatashywe ku mugaragaro rufite ubushobozi bwo gukora inshinge ziri hagati ya 600,000 na 1,000,000 ku munsi, akaba ari inshinge zikoreshwa mu Rwanda, mu bindi Bihugu bitandukanye n’ahandi.
Iyubakwa ry’urwo ruganda riri mu cyerekezo cy’u Rwanda cyo kubaka urwego rw’ubuvuzi bwihagije mu Gihugu ndetse no gufasha Umugabane wa Afurika guhanga Udushya, tujyanye n’ikoranabuhanga ry’ibikoresho bikenerwa kwa Muganga.
Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana , yashimangiye ko urwo ruganda ruzafasha mu gukomeza kugeza ubuvuzi kuri benshi kandi mu buryo bwizewe.
TKMD Rwanda Ltd, ni uruganda rufite abakozi biganjemo abagore kuko babarirwa ku kigero cya 80%.
