RUSIZI: Umwe mu ntwari zo mu banyeshuri b’i Nyange yatorewe kuyobora Akarere

1 month ago
1 min read

Sindayiheba Phanuel yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi nyuma y’Amezi agera kuri 4, uwari umuyobozi wako yeguye ku nshingano yari afite zo ku kayobora.

Sindayiheba Phanuel yatorewe izo nshingano kuri uyu wa Gatanu ariki 28 Gashyantare 2025 ku majwi 299 atsinze Mugorenejo Beathe wagize amajwi 30.

Uwo Sindayiheba Phanuel , asanzwe ari umwe mu Ntwari z’u Rwanda mu Banyeshuri b’Inyange, akaba umwe mu Ntwari zikiriho , aho abo banyeshuri bazirikanwa kubera ubutwari bwabo mu kwimakaza Ubunyarwanda , kubera kwanga kwivangura ubwo babisabwaga n’abacengezi kwitandukanya hakurikijwe ubwoko bwabo mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira ku wa 19 Werurwe 1994.

Ni nyuma y’uko aba bombi bari bacyinjira muri Njyanama y’Akarere ka Rusizi , mu matora yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025 , yo kuzuza njyana yari imaze amezi 4 ituzuye.

Rusizi ibonye umuyobozi mushya ,nyuma y’aho uwari umuyobozi wako Dr Kibiriga Anicet yeguye kuri izo nshingano muri 2024 akegurira rimwe na Dukuzumuremyi Anne Marie wari Umuyobozi w’Akarere Wungurije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage na Niyonsaba Jean d’Arc wari Umujyanama mu Nama njyanama y’ako Karere.

Go toTop