Advertising

umunsi.com: Conor McGregory

Rurangiranwa mu mukino w’iteramakofi Conor McGregor yahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu

11/26/24 4:1 AM

Kabuhariwe mu mukino w’iteramakofi, Conor McGregor, wari umaze iminsi imbere y’ubutabera, yahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu umugore witwa Nikita Hand wamugejeje mu nkiko amushinja ko yamuhohoteye mu 2018.

Nyuma y’ibyumweru bibiri Conor McGregor aburana mu rukiko rukuru rwa Dublin muri Irelande aho avuka, yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu umugore w’imyaka 35 witwa Nikita Ni Laimhin usanzwe uzwi nka Nikita Hand.

Nikita Hand yajyanye mu nkiko Conor McGregor waciye ibintu mu mukino w’iteramakofe, amushinja ko mu Kuboza kwa 2018 yamufashe ku ngufu ndetse akanamukomeretsa. Yavuze ko ibi byose byabereye muri hoteli yitwa Beacon Hotel yo mu mujyi wa Dublin, Nyuma y’igihe Conor ananiza ubutabera yarashyize yitaba urukiko rwa Dublin muri Irelande aho byavugwaga ko ariho yakoreye iki cyaha.

Yamaze ibyumweru bibiri yitaba urukiko mu gutanga ubuhamya ndetse n’abari bahari icyo gihe batanze ubw’ibyo babonye gusa bose bagahuriza ku kuba baramubonye akubita Nikita ariko batamubonye amufata ku ngufu. Ubwo Conor McGregor yireguraga, yavuze ko icyo gihe yari muri iyo hoteli arikumwe n’inshuti ye yitwa James Thomas ari nayo yazanye n’inkumi ebyeri zirimo na Nlkita Hand.

Yavuze ko bitewe n’uko bari banyweye cyane ndetse banakoresheje ikiyobyabwenge cya ‘Cocaine’ atibuka neza ibyabaye muri iryo joro. Yakomeje avuga ko yibuka ko yakoze imibonano mpuzabitsina na Nikita Hand agusa avuga ko atigeze abimuhatiriza ahubwo ko bari babyumvikanyeho dore ko ngo bari bamaze amasaha menshi mu cyumba cya hoteli bishimana.

Ni mu gihe Nikita Hand we yabwiye urukiko ko Conor McGregor yamufashe ku ngufu ndetse akanamukomeretsa. Mu mafoto yeretse urukiko yagaragaje ibisebe yari afite mu maso no ku matako nyuma yo guhohoterwa na Conor, we wabwiye urukiko ko ibyo atabyibuka. Mu rubanza rwamaze amasaha atandatu n’iminota 10, urukiko rwatangaje umwanzuro ko Conor McGregor basanze ahamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu Nikita Hand.

Icyakoze ntabwo urukiko rwamuhanishije igifungo ahubwo rwamutegetse gutanga indishyi y’akababaro ingana na $257,000 akayiha Nikita Hand. Mu butumwa Conor yashyize ku rubuga rwa X rwe, yavuze ko yatunguwe n’umwanzuro w’urukiko gusa avuga ko yiteguye kujurira ndetse yongeraho ko atigeze ahohotera uyu mugore.

Previous Story

Sheebah yatangaje ko yibarutse imfura ye y’umuhungu ‘Armil’

Next Story

Will Smith yateye utwatsi ibyavugwaga ko yatandukanye n’umugore we Jada Pinkett Smith

Latest from Imyidagaduro

Go toTop