Uruganda rw’imyidagaduro muri Uganda rwungutse abantu babiri bafite igihembo cya Grammy Awards nyuma y’aho Rulz na Nana Zigi begukanye ibi bihembo bakuye kuri Album ya Matt B yitwa Alkebulan II.
Mathew David Benson wamamaye nka Matt B, ni umuhanzi mu njyana ya Afrobeat muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Muri 2024 yashyizwe mu bihembo bya Grammy Awards kuri Album ye yise ‘ALKEBULAN II’.
Iyi Album yasohotse muri 2024 , iriho indirimbo nka ; Midnight Train, Intuition, Lost Drums, No Wahala, Wambile n’izindi. Ni Album yafatanyije na Royal Philharmonic Orchestra ikaba yaragizwe uruhare na Rulz na Zigi Nana aho umwe yayanditse undi akayicurangaho.
Muri 2024, mu Kwezi wa Ugushyingo nibwo banyuze ku mbuga Nkoranyambaga zabo batangaje ko babaye ‘Nomited’ muri Grammy Awards nyuma yahoo iyi Album bagenderaho yari imaze gushyirwa mu cyiciro cya ‘Best Global Music Album’.
Zigi Nana yagize ati:”Ubu noneho, nabaye Nominated muri Grammy Awards nka ‘Song Writter’. Birandenze. Murakoze cyane Recording Academy na Matt B n’ikipe yose mwafatanyije , Imana ibahe umugisha”.
Nyuma y’ubu butumwa kandi , Matt B nawe yagaragaje ko ashimishijwe cyane na Zigi Nana wamufashije kuri iyi Album ye yaje no kwegukana igikombe muri Grammy Awards 2025 yatangwaga ku nshuro ya 67.
Si ubwa Mbere Matt B akoranye n’Abagande kuko ubushize yari yakoranye na Eddy Kenzo ndetse nawe akaza no kuba Nominated muri Grammy Awards.
Aba basore batangaje ko batabashije kujya ahabereye ibirori bya Grammy Awards muri Los Angeles kubera ko Visa zabo ngo zabagezeho zitinze.
Iyi indirimbo cyangwa ikindi gihangano yegukanye igikombe cya Grammy Awards hahembwa buri wese wayigizemo uruhare uhereye kuwayanditse kugeza ku wayikoze.