Rufonsina umenyerewe muri Filime Nyarwanda yambitswe impeta y’urudashira n’uwamwihebeye
Umukinnyi wa sinema nyarwanda Uwimpundu Sandrine uzwi cyane nka Rufonsina, yambitswe impeta n’umukunzi we, amusaba kubana akaramata.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Clapton Kibonge wahoze ari umukoresha we muri filime yitwa Umuturanyi, yasangije abamukurikira amashusho agaragaza agace k’icyo gikorwa. Yanditse ati: “Ishyuke mukobwa wanjye.”
Ibi bibaye nyuma y’igihe gito Rufonsina asezeye muri filime Umuturanyi, ari na yo uyu mukinnyi yamenyekaniyemo cyane nka Rufonsina. Uwimpundu yakinnye muri filime zitandukanye zarimo Umuturanyi, Agahinda ka Liza, n’izindi.