Advertising

Rubavu: FPR Inkotanyi yujuje inyubako ya Kivu Arena imaze gutwara arenga Miliyari 5 RWF

10/29/24 16:1 PM

Akarere ka Rubavu , gasanzwe kazwi nk’Akarere k’Ubukerarugendo, kujuje inyubako ya Kivu Arena yitezweho kwakira ibikorwa bitandukanye birimo inama , ibitaramo n’ibindi.

Abikorera bo mu Karere ka Rubavu n’abashoramari baho bavuga ko Kivu Arena izajya yakira ibitaramo , n’inama dore ko yuzuye hafi n’Umupaka uhuza u Rwanda na Congo ndetse n’Ikiyaga cya Kivu .

Bavuga ko kandi iyi nyubako yuzuye mu rwego rwo kwihutisha Iterambere muri aka Karere by’umwihariko Ubukerarundo bushingiye ku nama n’ibitaramo nk’akarere gafite uburubyiruko rukunda kwidagadura.

Uwitwa Patience Uwase ukorera muri Centre d’Accueil Saint Francois Xavier [CASFX], avuga ko Kivu Arena ari Igisubizo mu kwakira inama.Ati:”Hari inama twakiraga , tukabura aho tubakirira ariko murabona ko iyi nzu, yakwakira abantu bagera ku 1,000. Aka ni Akarere kari hafi n’Umupaka n’Ikiyaga cya Kivu, abantu bose bishimiye iyi nyubako. Turashimira Umuryango wa FPR Inkotanyi , mwabibonye ko ari inyubako nziza cyane”.

Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu , Akaba n’Uhagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere , nawe yashimangiye ko ubu hamaze kuboneka icyumba kinini cy’inama mu Karere ka Rubavu.

Avuga ko kandi iyi Salle, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1000, bicaye neza ndetse ko izajya yakira n’ibitaramo bitandukanye.

Iyi nyubako yubatswe na FPR Inkotanyi aho kugeza ubu hamaze gukoreshwa Miliyari 5 RWF na Miliyoni 207 ku bufatanye n’Uturere tugize Intara y’Uburengerazuba tumaze gutanga umusanzu wa Miliyoni 921 RWF.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

“Numvaga nzashaka umugabo unkunda nk’uko Papa yakundaga mama” Gihozo Teta afite impungenge z’urukudo rw’ubu

Next Story

ITANGAZO RYA CYAMUNARA : Ikibanza kirimo ishya giherereye Kayonza / Rwinkwavu / Mbarara / Gahushyi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop