Rihanna yahaye Imana amashimwe ku bw’umugabo we

02/19/25 11:1 AM
1 min read

Umuhanzikazi Rihanna yashimiye Imana cyane nyuma y’aho umugabo we ASAP Rocky atsindiye urubanza yaregwa rwo kwiga uwari umukunzi we.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga Nkoranyambaga ze, Rihanna w’imyaka 36 y’amavuko yashimiye Imana agaragaza akanyamuneza nk’uko umugabo we yabigenje i Los Angles kuri uyu wa 18 Gashyantare amaze kugirwa umwere.

Rihanna yanditse ati:”Icyubahiro ni icy’Imana, kandi Imana yo nyine”. Akomeza agira ati:”Ishimwe, kandi tunejejwe n’imbabazi zayo”.

Rakim Athelaston Mayers wamenyekanye nka ASAP Rocky, yaregwaga kwica uwahoze mu itsinda rya ASAP Mob , wari umukunzi we muri 2021 akaba yari bukatirwe imyaka 24 ari muri gereza iyo aza guhamwa n’icyaha.

Rihanna na ASAP bamaze imyaka myinshi bakundana ariko batangaza urukundo rwabo muri 2020  ubu bakaba bafitanye abana babiri aribo ; RZA w’imyaka ibiri na Riot w’amezi 18.

Rocky anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze nawe yashimiye Imana n’abacamanza avuga ko barokoye ubuzima bwe ati:”Mwakoze mwese kurokora ubuzima bwanjye, mwakoze namwe gufata imyanzuro myiza”, ibi akaba yabivuze mbere y’uko yihutira guhobera umugore we Rihanna.

Yakomeje agira ati:”Ndashaka gushimira Imana mbere na mbere. Abacamanza ndabashimiye. Ibi birandenze nonaha kuko bimaze imyaka igera kuri ine,  ariko uko byagenda kose ndabashimira. Nishimiye ko ndekuwe”.

Go toTop