Advertising

Riderman na Bull Dog bakoze amateka muri HIP-HOP atarigeze abaho mu Rwanda

25/08/2024 01:01

Kuri uyu mugoroba wo kuwa 24 Kanama 2024 muri Camp Kigali hanereye igitaramo kitigeze kibaho mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda cyiswe Icyumba Cy’amategeko Album Launch.

Mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo abantu benshi bari batangiye kuza ari benshi muri iki gitaramo,ahagana mu ma saa mbiri zuzuye nibwo igitaramo nyirizina cyatangiye salle yose y’uzuye abafana by’umwihariko abakunzi ba hip hop Umuraperi Karigombe ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro, aririmba indirimbo ze zitandukanye.
Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye na MA Africa cyitabiriwe mu buryo budasanzwe dore ko aricyo gitaramo cya hip hop gusa cyaba mu Rwanda abahanzi bose bari bateganyikwe kuririmba bose ni abaririmba injyana ya hip hop ndetse bagaragarijwe urukundo ruhambaye nabo berekanye ko hip hop ntaho yagiye ahubwo ubu aribwo iri gukomera kurushaho bidasanzwe.
Umuraperi Bruce The 1st mu ndirimbo ze zirimo ‘Up Up, Ku mihanda, Bwe Bwe Bwe’ n’izindi yanyuze abitabiriye iki gitaramo bamaze kugera mu cyumba cyabereyemo ari benshi.
Umuraperi Kenny K-Short yatunguye abitabiriye iki gitaramo afatanya na Bruce The 1st kuririmba indirimbo bahuriyemo yitwa ‘Umutima’
Iyi Album yari imaze amezi macye isohotse abantu benshi bakayikunda nibwo abafana babonye ko hip hop imaze kongera kubura umutwe bituma basaba Riderman na BullDog bakoze iyi Album ko babategurira igitaramo cya hip hop gusa nk’abami b’iyi njyana,mu babisabye bahomeye harimo na Minisitiri w’urubyiruko n’ubuhanzi Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah maze nabo babona ko bikwiye bategura iki gitaramo.

Bamwe mu paraperi basusurukije abitabiriye iki gitaramo harimo nka Riderman, Bulldog , Bruce The 1st , Bushali ,P Fla ,Ish Kevin abagize itsinda rya Tuff Gang ,Karigombe, B-Threy n’abandi zimwe mu ndirimbo zahagurukije abafana harimo inyinshi ziri kuri iyi Album Icyumba Cy’amategeko ndetse na Wait za Kivumbi king.Ukurikije umubare w’abitabiriye iki gitaramo byagaragaye ko hip hop nyarwanda burya yagiye mu mitima y’abanyarwanda benshi kandi bayikunda kuko ni ubwa mbere byaba mu mateka cyane ko ari weekend yari irimo ibikorwa byinshi by’imyidagaduro haba umupira muri Stade amahoro wahuje Azam FC na APR FC ndetse n’undi wa Basket wahuzaga ikipe y’u Rwanda na Senegal.
Haba Riderman cyangwa Bull Dog bose ni abaraperi b’abahanga kandi babimazemo igihe kinini mu kwihuza rero byatumye bakora iyi Album iryoshye ndetse indirimbo nyinshi zirimo ubutumwa bukomeye.
Bushali yashimishije abitabiriye Icyumba Cy’amategeko Album Launch

Rocky Kirabiranya na bamwe mu bagize team ye bari bahibereye

Abanyamakuru ba RBA Aissa Cyiza na Michel Iradukunda bari mu bitabiriye Icyumba Cy’amategeko Album Launch

Lyvine Rwanda

His name is Livine Nsanzumuhira Ntambara known as Lyvine Rwanda,Studied Mass communication and Journalism at EAST AFRICAN UNIVERSITY,he works journalism as passion and professional

Previous Story

Menya inshuro umugabo asabwa guteramo akabariro n’umugore we kugira ngo yirinde kurwara Kanseri y’amabya

Next Story

Umugore wanjye , Roho yanjye ntazigera nsiga mu Isi, gufwa nateretswemo n’Imana ! Inkuru y’urukundo rwa Paul iryoheye umutima w’uwe

Latest from Imyidagaduro

Go toTop