Advertising

Rema ari kuvugwa mu rukundo n’umukobwa w’umushabitsi

07/20/24 12:1 PM

Rema wamamaye mu njyana ya Afrobeats n’umukobwa wo muri Amerika witwa Kelly Akoussah usanzwe akoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye by’umwihariko TikTok ari nayo yamenyekanyeho cyane.

Ibi bivuzwe nyuma y’aho Rema ashyiriye hanze amashusho ya Kelly ari kubyina indirimbo iri kuri Album ye yitwa ‘HeIs’ akarenzaho amagambo agira ati:”My Bby (Baby)”.

Kelly asubiza Rema yagize ati:” Ndagukunda”.

Rema yaherukaga kuvuga ko uzamubera umugore ari nawe uzamubera nyina w’umwana ndetse ahishura ko uwo mukobwa amufite kuri Tattoo.

Mbere y’ibi bisa n’ibihuha , Rema yavuzwe mu rukundo n’uwahoze akundana na Wizkid Justine Skye na cyane ko Rema yaherukaga kumutegurira ibirori by’isakuru y’amavuko.

Haba Rema cyangwa Justine nta n’umwe wari wemeza ugukundana kwabo.

Previous Story

Kwibana no kuba mu bwigunge bishobora gutera urupfu

Next Story

Umuhungu w’umuhanzi ukomeye, yavuye iwabo ntacyo abuze ajya kubaho ubuzima bwo gusabiriza

Latest from Imyidagaduro

Go toTop