Perezida mushya wa Amerika Donald Trump yabwiye mugenzi we w’Uburusiya Vladimir Putin kurangiza intambara ya Ukraine cyangwa bakabyikorera mu buryo bworoshye cyangwa bukomeye burimo no kumuzamurira umusoro n’ibihano.
Trump yagize ati:”Bikemure nonaha , urangize iyo ntambara kuko bigiye kuba bibi”.
Yakomeje agira ati:”Nitutumvikana vuba, ntayandi mahitamo nzaba mfite uretse kukuzamuriraho umusoro n’ibihano by’umwihariko ku bintu byose bigurishwa n’Uburusiya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu bindi bihugu dufitanye imikoranire”.
Trump yagaragaje ko iyo aza kuba ari Perezida na mbere hose, iyi ntambara itari kuzaba agaragaza ko ubu ashobora gukoresha inzira zigoye cyangwa zoroshye kugira ngo urwo rugamba rurangire.
Donald Trump yarahiriye kurangiza intambara yo muri Ukraine imaze imyaka igera kuri 3.
Mu magambo ye yakomeje agira ati:”Ntabwo ndimo gushaka kubabaza Uburusiya, kuko nkunda Abarusiya, kandi twahoze dufite umubano mwiza na Perezida Putin, (…) kandi ntabwo twakwibagirwa ko Uburusiya bwadufashije mu ntambara y’Isi yose ya Kabiri twaburiyemo abarenga Miliyoni 60”.
Ubu butumwa buje nyuma y’aho Donald Trump anengeye mu genzi we Putin wakomeje intambara imaze gupfiramo abarenga ibihumbi 700, abandi bagakomereka bigatuma ubukungu bw’iki gihugu (Russia) busubira inyuma.
Ubwo Vladimir Putin yahuraga na Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping , Putin yagaragaje ko hari icyizere cy’uko azaganira na Trump ku hazaza h’iyi ntambara.