Kuri uyu wa 24 Werurwe 2025 Qatar yashimiye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku cyemezo ibi Bihugu byombi byafashe kugira ngo umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo ugabanuke.
Cyanashimiye kandi Umutwe wa M23 wahisemo gukura ingabo zawo mu bice bya Walikale, akaba ari intambwe ishimishije itewe mu gushakira amahoro arambye Akarere.Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yatangaje ko ishyigikiye ko impande zirebwa n’ikibazo cyo gushaka amahoro mu mu Burasirazuba bwa Congo zakomeza inzira y’ibiganiro kuruta imirwano ihitana ubuzima bw’abaturage.
Iyi Minisiteri yanatangaje ko Leta ya Qatar yashimye Leta ya Congo n’iy’u Rwanda bemeye ibiganiro biganisha kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, rigaragaza ko iki gihugu gishyigikiye ibiganiro bya Nairobi na Luanda.
Iri tangazo rishyizwe hanze mu gihe Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa DRC baherutse i Doha muri Qatar tariki 18 Werurwe 2025, mu biganiro byari biyobowe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.Muri ibyo biganiro biyemeje ko impande zose zihanganye zigiye guhagarika intambara kandi bidatinze.
Ni mu gihe kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’Iterambere ry’Ubukungu bw’Afurika y’Amajyepfo (SADC) kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe baganira ku kibazo cy’Umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko abo bayobozi bongera guhurira mu nama hifashishijwe ikoranabuganga, bagasuzuma ibyavugiwe mu nama iheruka y’Abaminisitiri bw’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu by’iyo miryango yabereye i Harare muri Zimbabwe.Yavuze ko kuganira kw’abo Bakuru b’Ibihugu, bigaragaza icyizere n’ubushake butangiye kugaragazwa na Leta ya Congo, bwo gukemura ibibazo by’umutekano muke binyuze mu nzira z’ibiganiro.

Yabishingiye ku kuba RDC yarahinduye imvugo ku buryo yafataga ikibazo cy’umutekano muke mu Burasizuba, ndetse n’amatangazo isohora ikaba itakigaragaza imvugo z’urwango.Ni mu gihe umutwe wa M23 bahanganye mu ntambara watangaje ko warekuye agace ka Walikale, ari na yo mpamvu u Rwanda rubona ko ari intambwe nziza mu nzira y’amahoro.