Advertising

Poshy Queen wahanye gatanya n’umugabo wa Mbere arifuza ubukwe na Harmonize

16/08/2024 19:20

Umukunzi wa Harmonize Poshy Queen, yatangaje igihe yifuza gukoreraho ubukwe na Harmonize bamaze igihe bakundana.

Ubusanzwe Poshy Queen yatandukanye n’umugabo we wo muri Nigeria muri 2020. Nyuma yo gutandukana hanyuzemo umwanya maze akundana Harmonize urukundo rwabo benshi bararumenya gusa ngo kugeza ubu , Harmonize yamaze kugera iwabo banavugana igihe cy’ubumwe.

Poshy yagize ati:”Ubukwe bwacu buri mu nzira. Harmonize yamaze kwandikira umuryango wanjye awumenyesha gahunda dufitanye n’uko ankunda”.

Poshy Queen yavuze ko atiteguye guhindura idini asengeraml kuko ngo Imana ari imwe. Ati:”Siniyumvisha ko imyemerere yacu ariyo yatuma tutabana. Twabiganiriyeho kera , si nkeneye guhindura idini ryanjye cyangwa ngo we ahindure irye kuko Imana ni imwe”.

Poshy Queen ufite se w’umupasiteri avuga ko guhindura idini ntacyo byamara kandi ko atazabikora.

Agaruka ku makuru y’uwo bahoze babana wo muri Nigeria, Poshy Queen yatangaje ko ikintu cyabatandukanije ari imico itari ihuye. Ati:”Nashakanye n’umugabo wo muri Nigeria muri 2020 tumarana umwaka n’igice. Twakundanye iya kure kuko yabaga Dubai mba muri Tanzania kuko niho akazi kanjye kabaga”.

Harmonize yahamije kenshi ko akunda Poshy Queen cyane , dore ko bakundanye amaze gutandukana na Kajala bari bamaranye igihe.

Previous Story

Tamira Ifi mu Nyarwanda irahari ! Gahunda ya Weekend kuri El Classico Beach Chez West

Next Story

James Niyonkuru na Theo Bosebabireba bateguje indirimbo yibutsa abantu Theo wa kera

Latest from Imyidagaduro

Go toTop