Advertising

Polisi y’u Rwanda yatangije irushanwa ry’umupira w’amaguru

01/20/25 15:1 PM
1 min read

Ku munsi wo ku Cyumweru tariki 19 Mutarama,2025 Polisi y’u Rwanda yatangije irushanwa rihuza amashami yayo atandukanye mu mupira w’amaguru.

Iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro yaryo ya Kabiri ryitabiriwe n’amakipe atandukanye yakiniye ku bibuga bitandukanye mu Gihugu.Umunsi wa mbere w’iyi mikino wasize ikipe ya Southern Regin itsinze P/GHQs ibitego 2:0 naho TAFU yatanze SAPU 3:0 NPC yatsinze Nouthern Region  4:1  mu gihe Eastern Region CTTC Mayange 2:1.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi riri mu Karere ka Musanze, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, yasabye abitabiriye irushanwa kurangwa n’ubworoherane kandi bagakina umukino wubakiye ku rukundo, muzirikana kandi inshingano zabo nk’abapolisi.

CP Rafiki Mujiji yagize ati: “Mu izina rya Polisi mpagarariye muri kano kanya ndashimira abitabiriye iri rushanwa baba abakinnyi n’ababashyigikiye. Nsaba abakinnyi gukina umukino urimo urukundo n’ubworoherane, muzirikana ko nyuma y’iyi mikino tugomba gukomeza kubahiriza inshingano dufite nka Polisi y’u Rwanda.”

Umunsi wa kabiri w’irushanwa uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 26 Mutarama, aho amakipe azahura ari: NPC izakina na W. Region, P/GHQs ihure na PTS&Band, CTTC Mayange ikine na C.Region, naho TFU ikine na SIF.

Iri rushanwa rihuza amashami ya Polisi ryegukanywe ku nshuro ya mbere n’Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) rya Gishari, nyuma yo gusezerera Ikipe y’abo mu Burengerazuba (Western Region Police Unit) ku mukino wa nyuma.

 

Sponsored

Go toTop