Advertising

Philpeter aciye bugufi asaba Yago imbabazi

09/09/2024 10:02

Umunyamakuru wa Isibo TV na The Choice Live Philpeter yasabye imbabazi Yago ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo.

Ubwo Channel ya Yago yaburirwaga irengero, benshi bayitanzeho ibitekerezo bamwe bavuga ko Yago ariwe wabigizemo uruhare kugira ngo ibure bavuga ko yari agamije gutera abantu impuhwe. Muri abo bavuze harimo na Phipeter wagaragaje ko Yago akwiriye kugaragaza uwakoze ‘Report ya YouTube Channel’ ye kugira ngo ikibazo kimenyekane.

Ibindi byavuzwe na Philpeter harimo amagambo yanditse asa n’utanga igitekerezo agira ati:” Bro work on your life! Stop guhora wicaye u blaming abantu for the things they did not do for you! Nta muntu numwe ukugomba akantu na gato usibye ababyeyi bawe kuko bo naho babura ubumuntu amategeko arabibasaba”.

Kuri uyu wa 09 Nzeri 2024, Philpeter ari kumwe na Babu mu kiganiro The Choice Live, Philpeter  yagize ati:”Hari akantu nabonye , Yago yansabye gusaba imbabazi kandi ni akantu gakomeye , iyo mbibona kare nagombaga kuzisaba kuko Babu , umuntu nakubwira ngo saba imbabazi , ujye uzisaba muvandimwe”.

Philpeter yakomeje agira ati:”Icyo nakoze ndacyemera yenda n’ubwo ntacyemera mu buryo abivugamo ariko ntabwo byambuza gusaba imbabazi. Yavuze ko navuze ko yahishe [Hiding] Channel ye ariko ntabwo ariko navuze , gusa ibintu bya Channel nabivuzeho. Navuze ko abantu benshi bari gutukwa nababwirwa nabi, bazira ibura ry’iyo Channel kandi buri gihe Channel ivuyeho kuri YouTube babwira nyirayo icyo yazize, ndamubwira nti wadufashije ukatubwira umuntu wadutanze [Reporting] tukava mu rujijo.

“Ndasaba imbabazi kuko twaravuganye arambwira ngo muvandimwe [Bro], biriya bintu byambabaje nari mu bihe bibi bya ‘Depression’ n’ubwo waba uri mu kuri ntabwo byari ibihe byiza byo kubivuga, twarabivuganye njyewe nawe namusabye imbabazi, ariko kubera ko yashatse ko n’ubu nongera ndazimusaba”

Yahise aterura asaba imbabazi areba muri Kamera asa n’urimo kumubwira agira ati:”Yago , Bwana Yago munyamakuru, ngusabye imbabazi ko navuze kuri Channel yawe mu gihe bitari ngombwa ubabaye bikakubabaza kurushaho. Ubwo si nzisabye neza Babu ?”.

Philpeter yavuze ko n’ubwo azisabye hari ibintu byinshi ashinjwa birimo ‘kwisetsa’, kujya ahakorerwa imyitozo ngororamubiri [Gym], asaba n’abandi bantu bose bababaje Yago kumusaba imbabazi . Ati:”Nukuri , nashishikariza n’abandi bantu bose, ba babaje Yago kumusaba imbabazi, bidasabye ko baba bari mukuri cyangwa batari mukuri”.

Previous Story

Mbere y’uko usohokana n’umukunzi wawe , Soma iyi nkuru

Next Story

U Burundi bwiyemeje gutsinda Senagal

Latest from Imyidagaduro

Mushyoma yirengagiza aba Mc Bato Nkana !

Umushyushyarugamba Nkurunziza Jean De la croix umenyerewe nka MC Nice yatunze agatoki umushoramari mu gisata cy’imyidagaduro Mushyoma Joseph, Amushinja ko adaha umwanya aba Mc
Go toTop