Perezida wa Tanzania yunamiye nyakwigendera Papa Francis

4 weeks ago
1 min read

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan w’imyaka 65 y’amavuko yifatanyije n’abagatolika bose mu gahinda nyuma y’urupfu rw’uwari Umuyobozi wabo , Papa Francis wapfuye ku wa mbere wa Pasika azize uburwayi yari amaranye igihe.

Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze , Samia Suluhu Hassan yagize ati:“Nababajwe cyane no kumva inkuru y’akababaro y’urupfu rw’Umuyobozi w’Itorero Gatolika Papa Francisco. Mu gihe cy’imyaka 12 yose yari amaze ayobora Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yabaye umuyobozi n’umwigisha w’Intangarugero wibanze kuguteza imbere imibereho myiza y’abantu no kwimakaza amahoro ku Isi yose”.

Yakomeje avuga mu izina rye n’iry’abaturage ba Tanzania , ahumuriza abaturage n’abemera Kiliziya bose.

Ati:”Mu izina rya Leta n’abaturage, ntanze ubutumwa bw’akababaro n’Ihumure kubemera bose ba Kiliziya Gatolika hano mu Gihugu no ku Isi hose”.

Perezida wa Tanzania Samiah Suluhu Hassan , yasoje amusabira iruhuko ridashira mu mahoro y’Ijuru. Ati:”Imana imuhe iruhuko ridashira mu mahoro y’Ijuru”.

Jorge Mario Bergoglio [Papa Francis], yapfuye kuri uyu wa 21 Mata 2025.

Go toTop