Perezida wa Congo , Felix Tshisekedi yahuriye na Ambasaderi w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe muri Namibia aho bombi bitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida mushya w’icyo Gihugu , Netumbo Ndemupelila Nandi-Ndaitwah.
Banyuze kuri X Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko Felix Tshisekedi yageze i Windhoek mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Werurwe 2025 , yakirwa na Minisitiri w’Ubwikorezi muri Namibia hamwe na bamwe mu Banyekongo baba muri icyo Gihugu barimo na Ambasaderi wa Congo muri Namibia.
Ni mu gihe kandi Perezida Kagame, yari ahagarariwe na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, nawe wamaze kugera muri icyo Gihugu cya Namibia.
Abakuru bo mu bihugu bya Afurika cyane cyane abo muri Afurika yo y’Amajyepfo nibo bitabiriye uwo muhango.