Perezida wa Chad yemeye kohereza abasirikare muri Congo gufasha Tshisekedi kurwanya M23

02/10/25 17:1 PM
1 min read

Perezida wa Chad Mahamat Idriss Deby Itno yemereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubufasha bw’abasirikare bo guhangana na M23 nyuma y’aho Tshisekedi Tshilombo asabiwe kuganira n’umutwe wa M23 n’indi mitwe mu rwego rwo gushaka amahoro ariko akabitera utwatsi.

Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze Perezida wa Chad yavuze ko ngo Chad yemera ko hakwiriye kubaho kubaha ubusugire bwa Congo.

Yagize ati:”Ndashaka gutanga ubufasha bwanjye ndetse nka Repubulika ya Chad kuri DRC. Ni abaturage, ni Guverinoma kandi ni Perezida umuvandimwe wanjye Felix Tshisekedi”

Uyu mugabo nawe usumbirijwe n’imitwe y’iterabwoba yasabye Imiryango nka UN na AU kugira icyo ikora kugira ngo amahoro agaruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ngo bakubaha n’amategeko Mpuzamahanga muri iki Gihugu.

UN yatangaje ko abantu bagera ku 3,000 aribo bapfiriye mu mirwano yabereye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe Umunyamakuru wacu yemeza ko ari 5,000 nk’uko yabibwe n’umwe mu bakozi ba Red Cross ubwo bari bari gushyingura imirambo.

Go toTop