Nyuma y’aho M23 ifatiye Umujyi wa Goma Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi utajya akozwa ibyo kuganira n’uyu mutwe yavuze ko agiye kwivuna umwanzi.
Amakuru atandukanye avuga ko umutwe wa M23 utigeze uhagarara nyuma yo gufata Goma ahubwo ko wakomeje gufata ibindi bice mu Ntara ya Kivu y’Epfo ugana i Bukavu.
Ni ubwa mbere Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi agize icyo atangaza nyuma y’imyigaragambyo yabereye i Kinshasa abaturage be bamusaba gutera u Rwanda.
Perezida Tshisekedi yagize ati:”Nakoranye inama n’inzego zitandukanye mu Gihugu kugira ngo turebe uko twakwisubiza ahafashwe ku butaka bw’Iguhugu cyacu”.
Mu ijambo rye kandi Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko ahaye icyubahiro Ingabo ze, iza SADC , Wazalendo bapfuye barimo kurwana ku Gihugu cyabo avuga by’umwihariko Peter Gen Maj Peter Cirimwami.
Tshisekedi avuga ko u Rwanda ruri mu bamubuza umutekano mu Gihugu cye ariko narwo rukabihakana na cyane kugeza ubu mu Rwanda hari impunzi nyinshi zavuye muri Congo zihunze umutekano muke kandi zakiriwe zikanafashwa n’u Rwanda.
Tshisekedi yagize ati:”Mumenye ikintu kimwe , DRC ntabwo izareka ngo isebe cyangwa ngo ihonyorwe , tuzarwana kandi tuzatsinda”.
Yavuze ko ibihabwa abayobozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigiye kugabanywa kugira ngo bihabwe abasirikare bari ku rugamba ndetse n’abikorera ku giti cyabo basabwa gutanga umusanzu ku ngabo.
Ati:”Tugomba gukomeza ingabo zacu kandi buri wese mu rubyiruko afite umwanya mu ngabo zacu, ni mwinjire muri benshi mu ngabo”.