Perezida Donald Trump witezweho kuba igisubizo cy’amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya, yatangaje ko Amerika igiye kugenzura inganda z’amashanyarazi za Ukraine. Trump yatangaje ibyo nyuma y’ikiganiro cyamaze isaha yagiranye na Volodymyr wa Ukraine kuri Telefone.
Ni ikiganiro cyamaze isaha yose ndetse ngo kikaba cyari ikiganiro cyiza cyane nk’uko byatangajwe na Perezida Donald Trump , wari umaze iminsi mike avuganye na mugenzi we w’u Burusiya Vladimir Putin.
Nyuma y’icyo kiganiro , Volodymyr wa Ukraine yatangaje ko amahoro arambye ashobora kugerwaho uyu mwaka kubufatanye na Donald Trump.
White House, yatangaje ko kuba Amerika ishobora kugenzura inganda z’ingufu za Nikleyeri za Ukraine byaganiriweho , nyuma y’aho Volodymyr Zelensky yavuze ko ibyo byavuzwe gusa ku ruganda rw’amashanyarazi rwa Zaporizhzhia rwigaruriwe n’u Burusiya.
Umwuka ngo wari mwiza muri icyo kiganiro , bitandukanye n’uwaranze uruzinduko rwa Volodymyr muri Amerika ubwo aba bategetsi bombi bashyamiranaga bari kumwe na JD Vance , Visi Perezida wa Donald Trump.
Ubwo Perezida w’u Burusiya yaganiraga na mugenzi we wa Amerika, yanze icyifuzo cye cyo guhagarika intambara mu bice byose yafashe. N’ubwo ari uko bimeze kandi , Volodymyr asanga habayeho agahenge , kaba ari uko gufasha mu guhagarika ibiteri ku nganda z’infu z’amashanyarazi no ku mihanda ya Gariyamoshi.

Donald Trump asanga kuvugana na Volodymyr kuri Telefone kwari ukugira ngo abahuze bitewe n’ibyo bombi bakeneye yongeraho ko ibikorwa byo kongera agahenge birimo kuba.
Kugeza ubu , Ukraine imaze kuba isibaniro ry’intambara na cyane ko u Burusiya bumaze kwigarurira ibice byinshi muri iki gihugu ngo kitakibarizwamo umugabo ukuri muto kubera ko bose bafatwa bakajyanwa ku rugamba n’abagore bakaba batamenya aho abagore babo bajyanwa nk’uko byagiye bitangazwa.