Umukuru w’Igihe cy’u Rwanda , Paul Kagame anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze yagaragaje ko yanyuzwe n’ibihe byiza yagiriye mu Nama y’Abakuru b’Ibibuhugu naza Guverinoma bibumbiye mu Muryango w’Ibihugu bivuga Ururimi rw’Icyongereza CHOGM iba rimwe mu myaka ibiri.
Perezida Kagame nawe yitabiriye iyi Nama yabaga ku nshuro ya 27 aho yabaye kuva ku wa 25 – 26 Ukwakira 2024 mu Mujyi wa Apia muri Samoa ndetse ikaba yarabanjirijwe n’inama yahuje abayobozi batandukanye bari bayitabiriye yo yatabaye ku wa 21.
Perezida Paul Kagame ukurikirwa n’Abarenga Miliyoni 3.2 kuri X, yagize ati:” Navuye muri Samoa nyuzwe n’ubwiza bw’Igihugu ndetse n’urugwiro by’abaturage bacyo. Ndashimira mushiki wanjye , Minisitiri w’Intebe Faime Naomi Mata’afa ku nshingano nshya nk’Umuyobozi, ndetse nkamushimira ku bwo kuyobora CHOGM y’uyu mwaka mu buhanga n’intego”.
Yakomeje agira ati:”Nkwifurije intsinzi Minisitiri w’Intebe Mata’afa kandi twizeye ko tuzakomeza gukora ku bw’inyungu z’abanyamuryango ba Commonwealth. Byari iby’agaciro ku Rwanda mu gihe twari ku buyobozi”.
Perezida Paul Kagame hamwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bari bamuherekeje bitabiriye iyi nama ya CHOGM yasojwe kuri uyu wa 26 Ukwakira 2024. Biteganyijwe ko izongera kuba nyuma y’imyaka ibiri.
