Nyuma y’aho Perezida wa Turukiya Recep Tyyip Erdoğan atangarije Abanya-Gihugu , ko hafashwe umunsi umwe wo kwibuka abaguye mu nkongi y’umuriro yabaye mu Gihugu cye, Perezida Kagame w’u Rwanda nawe yifatanyije nawe muri ako gahinda amwifuriza gukomera.
Ni inkongi y’umuriro yibasiye Hoteli iri mu gace ka Kartalkaya yitwa Ski resort mu Ntara ya Bolu. Ni inkongi y’Umuriro yahitanye abantu bagera kuri 76 barimo abana, ikomeretsa 51 barenga. Kuri uyu wa Gatatu nibwo Perezida wa Turukiya yatangaje ko amadarapo yo mu gihugu cye yose ararurutswa kugeza izuba rirenze.
Mu butumwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yanyujije ku mbuga Nkoranyambaga ze (X) yihanganisha mugenzi we wa Turukiya , yagize at:
”Umutima wanjye urihanganisha Perezida Recep Tayyip Erdogan n’abaturage ba Turukiya ku bw’igihombo cyo kubura ubuzima bw’abaturage mu nkongi y’umuriro yo muri Ski Resort muri Bolu.Umutima wacu uri kumwe n’imiryango yasigaye ndetse n’abo bose bagizweho ingaruka n’ibyo bihe bibi. Turabifuriza gukira vuba ibikomere”.
Mu butumwa Perezida wa Turukiya yageneye abaturage yagize ati:”Ku munsi wo ku wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2025 amadarapo yacu azururutswa kugeza izuba rirenze ndetse n’’Ibihugu byo mu mahanga”.
Yakomeje agira ati:”Ikindi kandi, abateye ibi biza, n’ababyirengagije bose bazabibazwa.Uyu munsi ntabwo ari umunsi wa Politike, ni umunsi wo gufashanya tukaba umwe duhuje.
“Nizeye ko turabona buri wese abigiramo uruhare, harimo itangazamakuru, ndetse n’inzego za Leta z’imbere mu Gihugu hagamijwe guha icyubahiro abanyagihugu bacu bari kubabara.
“Bwanyuma na nyuma kandi ndasenze ku Mana ngo ibabarire abaturage bacu ibahe kwihangana n’imiryango yabo. Ndabihanganishije (…)”.
Yasoje agira ati:”Imana irinde Igihugu cyacu kuzongera guhura n’ubu buribwe”.
Bamwe mu baturage babonye iyi nkongi y’umuriro iba, bagaragaje ko byatumye abakiriya ba Hoteli bamwe baca mu madirishya.
Umukozi wa Hoteli witwa Omen Sakrak yagize ati:”Ni inkongi y’umuriro yamaze iminota 30.Abaturage bamwe baciye mu madirishya bakoresheje ibyo biyorosaga”.