Advertising

Perezida Kagame yifatanyije na Netumbo Ndaitwah watorewe kuyobora Namibia

12/04/24 15:1 PM
1 min read

Netumbo Nandi-Ndaitwah yaciye agahigo , akora amateka yo kuba Umugore wa Mbere ugiye kuyobora Igihugu cya Nambia. Nyuma y’Itsinzi ye, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije nawe amwifuriza Ishya n’Ihirwe.

Perezida Paul Kagame ukurikirwa n’Abarenga Miliyoni 3 kuri X, yagize ati:”Amahirwe masa kuri Perezida watowe Netumbo Nandi –Ndaitwah ku matora yatsinze no ku ntsinzi idasubirwaho, gihamya isobanutse y’icyizere cy’abaturage ba Nambia”.

Yakomeje agira ati:”U Rwanda ruzakomeza ubufatanye hagati y’Ibihugu byacu byombi”.

Netumbo ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 11 kuri X  yatsinze amatora ya Perezida ku wa 03 Ukuboza , 2024. Komisiyo y’Amatora muri iki gihugu yemeje ko yatorewe kuba Perezida wa Namibia, akaba abarizwa mu Ishyaka rya SWAPO.

Igiye kuba Perezida wa Gatanu wa Namibia by’umwihariko akaba agiye kuba Perezida w’umugore ugiye ku kiyobora gusa akaba yari asanzwe ari Visi – Perezida w’Ishyaka riri ku butegetsi.

Perezida Kagame yifatanyije na Ndaitwah hamwe n’abandi bakuru b’Ibihugu barimo Perezida wa Tanzania Samiah Suluhu Hassan.

Perezida Paul Kagame
Perezida wa Nambia

Sponsored

Go toTop