Perezida Paul Kagame yatangaje ko abayobozi ba Afurika bakwiriye kwibaza impamvu abahanga kuri uyu mugabane bahitamo kujya gukorera ahandi, bagakemura icyo kibazo mu iterambere rya Afurika.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yafunguraga Inama yiga ku Ikoranabuhanga mu by’Imari, Inclusive Fintech Forum, iri kubera mu Rwanda. Perezida Kagame yavuze ko iyi nama ari ikimenyetso cy’ubufatanye hagati ya Singapore n’u Rwanda, mu gushimangira imikoranire mu by’ikoranabuhanga rijyanye n’imari.
Yavuze ko iyo urebye imiterere y’ibigo bito bikizamuka muri Afurika, umubare munini ni ibiri muri serivisi z’imari zifashisha ikoranabuhanga. Imibare igaragaza ko umubare w’ibigo bitanga serivisi z’imari hifashishijwe ikoranabuhanga muri Afurika, wikubye hafi gatatu hagati ya 2020 na 2024. Bibarwa kandi ko ibyo bigo byinjije ari hagati ya miliyari 4$ na miliyari 6$ mu 2020.
Perezida Kagame yatanze ingero ku buryo bwo guhererekanya amafaranga hifashishijwe telefoni. Ati “Ubushakashatsi buheruka, bugaragaza ko inyungu iva muri serivisi z’imari hifashishijwe ikoranabuhanga, byitezwe ko izagera kuri miliyari 40$ mu 2028.”
Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari icyizere cy’izamuka ry’umugabane wa Afurika, ifite n’ikibazo cy’aho abantu b’abahanga bayivamo bakimukira mu bindi bihugu. Ati “Iki ntabwo ari ikibazo cyabo, ntawabarenganya, ahubwo numva twe abayobozi, dukwiriye kubibazwa ku ruhande rumwe.”
Mu bindi bibazo yagaragaje, harimo ko abakenera serivisi z’imari zitabageraho bose, by’umwihariko abagore bakora mu mirimo itanditse. Ati “Ibi byose biri kuba mu gihe ku Isi hari ibibazo by’ubukungu, dukwiriye kubona ibi nk’uburyo bwo gukoresha neza ubushobozi bwacu no gufashanya.”
Yavuze kandi ko Afurika ntawe izasaba kugira uruhare mu iterambere ryayo ahubwo ikwiriye kubyikorera, abakora ubushabitsi, bakabigiramo uruhare kugira ngo bagirirwe icyizere n’abashoramari. Ati “Hejuru ya byose, ugomba kwibaza impamvu, wowe udashobora gukemura ikibazo wabonye. Mu Rwanda twakoze ishoramari mu by’ikoranabuhanga n’ubumenyi bujyanye naryo. Igikurikiyeho ni ugushyiraho uburyo bufasha abakora ubushabitsi bakazamuka.”
Yavuze ko hakenewe gushyirwaho amategeko aboneye, hakarwanywa kandi ubutemamutwe n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Yavuze ko ubwenge buhimbano, AI, nabwo bukwiriye kwifashishwa bukabyazwa umusaruro, ariko byose bigakorwa abantu bashyize hamwe mu kubaka ahazaza heza. Ati “Nizeye ko turi kujya mu cyerekezo kizima.”
Umunyamabanga Mukuru w’Isoko rusange rya Afurika, Wamkele Mene, yavuze ko Afurika iri kuzamuka mu bigendanye n’ikoranabuhanga mu by’imari. Yavuze ko muri iki gihe, umugabane wa Afurika byitezwe ko uba uwa mbere ku Isi mu kwinjiza amafaranga menshi mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu by’imari, aho ubu uru rwego ruri kuzamuka ku kigero cya 32% ku mwaka.
Mu mwaka wa 2030, yavuze ko urwego rw’imari hifashishijwe ikoranabuhanga, ruzaba rufite agaciro ka miliyari 64$. Intego ni uko iryo terambere ryagerwaho n’ibihugu byose, ku buryo byose bibasha gutanga serivisi z’imari kandi zigera kuri bose hanibandwa mu gushyira mu bikorwa Isoko Rusange rya Afurika.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda muri Singapore, Alvin Tan, witabiriye Inama ku Ikoranabuhanga mu by’Imari, yavuze ko uyu mwaka ari uw’amateka hagati ya Singapore n’u Rwanda kuko hashize imyaka 20 ibihugu byombi bitangiye umubano. Yavuze ko yishimira kuba u Rwanda rufatwa nka Singapore ya Afurika. Yavuze kandi ko yishimiye ko muri iyi nama hazamurikirwamo umushinga ugamije koroshya uburyo bwo kwishyurana hagati y’ibihugu, bikoroshya ubuhabirane bwambukiranya imipaka.