Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko atazi niba Ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rugamba ruri guhuza M23 na FARDC n’abo bafatanyije ahamaze gupfa abaturage barenga ibihumbi 700 abandi bagakomereka.
Benshi bizera ko Ingabo z’u Rwanda zifasha umutwe wa M23 watangaje ko wafashe Umujyi wa Goma ugakomeza urugamba rwo gufata Bukavu. UN yemeza ko Ingabo z’u Rwanda ziri hagati ya 3,000 na 4,000 ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha M23 ariko yo ubwayo irabihakana ndetse n’u Rwanda rukabihakana.
Mu Kiganiro CNN yagiranye na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere, yabajijwe niba hari abasirikare barwo bari muri Congo maze asubiza ati:
“Ntabwo mbizi. Hari ibintu byinshi ntazi. Ariko urashaka kumbaza niba hari ikibazo kiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kireba u Rwanda? Kandi hakaba hari icyo u Rwanda rwakora mu kwirinda ? Nabivuga 100%”.
M23 ubwayo itangaza ko ibivugwa y’uko ifashwa n’u Rwanda ari ibihuha ndetse bikaba Propaganda y’abashaka guhindura impamvu M23 irwana.
Perezida Kagame yabeshyuje ibyatangajwe na Patrick Muyaya Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo waganiriye na CNN ku wa mbere akavuga ko u Rwanda arirwo rwafashe Goma.
Perezida Kagame kandi yavuze ko FDLR ari umutwe witwaje intwaro umaze imyaka myinshi muri Congo ndetse ukaba waramaze no gushyirwa mu ngabo za Congo bityo asubiramo ko u Rwanda ruzakora igishoboka cyose ngo rwirinde.
Yolanda Makolo Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko abantu 16 bishwe n’amasasu yarashwe n’ingabo za Congo.
Tshisekedi yavuze ko azakora igishoboka cyose akambura M23 uduce imaze gufata ndetse ahamagarira urubyiruko kwinjira igisirikare ku bwinshi.
Kugeza ubu amakuru avuga ko M23 yerekeje my Mujyi wa Bukavu.
Isoko: CNN