Perezida Felix Tshisekedi yanze kwitabira inama ya EAC na SADC

02/08/25 10:1 AM
1 min read

Umukuru w’Igihugu cya Congo, Felix Tshisekedi yanze kwitabira inama yiga ku bibazo by’umutekano muke uri mu Gihugu cye yatangiye kuri uyu wa 08 Gashyantare muri Tanzania.

Uyu mukuru w’Igihugu kinini muri Afurika Felix Tshisekedi Tshilombo, aho kuza yohereje intumwa imuhagararira muri iyi nama ifatwa nk’idasanzwe ku bibazo by’umutekano mu Gihugu cye ndetse bikaba byari biteganyijwe ko ari we uzayijyamo.

Nk’uko UMUNSI.COM twari twabibatangarije bari byitezwe ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi yitabira iyi nama nk’uko byari byemejwe n’Umuvugizi we wihariye ku munsi w’ejo ubwo yaganiraga na Radio Okapi agatangaza ko mu kwitabira kwe araba agiye gusaba u Rwanda kuvana Ingabo zarwo i Goma nk’uko akunze kubirushinja rukabihakana.

Perezida ufatwa nka nyiri kibazo cyateranyije bagenzi be yanze kuhagera mu gihe barimo Museveni wa Uganda na Cyrill Ramaphosa wa Afurika y’Epfo bari mu nzira berekeza muri Tanzania.

Aganira na Radio Okapi, Tina Salama yagize ati:”Mu kwitabira kwe, Umukuru w’Igihu nawe akurikiza inzira z’amahoro zatangijwe, nk’uko mubizi bishyigikiwe n’Ubumwe bwa Afurika. Twe rero nk’Igihugu muri iyi nama , Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izasaba Umuryango wa EAC u Rwanda rubereye Umunyamuryango ko rwava muri Congo , nawe iri muri uwo muryango”.

DRC ngo yiteguye ko u Rwanda ruzahita rukura abasirikare barwo muri iki Gihugu nk’uko bakunze kubirushinja ariko rukabihakana.

Ati:”Rero icyo DRC yiteze muri iyi nama, ni uko imirwano yahita ihagarara , u Rwanda rugakura abasirikare barwo muri Congo ndetse bagasubiza Goma Ubuyobozi bwa Congo. Kandi icy’ingenzi, bagahita bafungura ikibuga cy’indege cya Congo k’ubuzima bw’abaturage kugira ubuvuzi n’ubufasha bibashe kubageraho”.

Go toTop