Advertising

Perezida Emmanuel Macron yohereje intumwa yo kuganira na Perezida Kagame na Tshisekedi

01/31/25 8:1 AM
1 min read

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa, Jean-Noël Barrot, yaraye ageze i Kigali aho yaje kuganira na Perezida Kagame ku kibazo cy’intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo).

Radio Mpuzamahanga y’Ubufaransa (RFI) ivuga ko Barrot yabwiye Perezida Tshisekedi ko Ubufaransa busaba u Rwanda kuvana ingabo zarwo mu Burasirazuba bwa DR Congo ibintu u Rwanda ruhakana ko nta ngabo z’u Rwanda ziriyo  no gusaba umutwe wa M23 kuva mu bice umaze gufata. Ibiganiro hagati ya Tshisekedi na Barrot byamaze isaha imwe, aho Perezida Tshisekedi yasobanuriye intumwa y’Ubufaransa ibibazo igihugu kirimo gucamo muri iki gihe.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Macron yatangaje ko asaba u Rwanda kuvana ingabo zarwo mu Burasirazuba bwa DR Congo no kureka gufasha umutwe wa M23. Gusa, abategetsi b’u Rwanda bahakana ko rufasha M23, ndetse na M23 ubwayo ivuga ko nta bufasha u Rwanda rwayitanzeho ngo biherutse kuvugwa n’abarimo Willy Ngoma wahakaniye kure umunyakuru wabimubajije.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane muri hoteli ikomeye i Goma, Corneille Nangaa, ukuriye ihuriro Alliance Fleuve Congo ifite umutwe wa M23, yavuze ko batazasubira inyuma. Yasobanuye ati: “Dusubira inyuma ngo tujye he? Hano turi ni iwacu… Urugamba rwacu rwo kubohora igihugu ruzakomeza kugeza i Kinshasa.”

Jean-Noël Barrot yageze mu bihugu bya Congo nyuma y’aho Perezida Emmanuel Macron yavuganye kuri telefone na Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi, nk’uko bitangazwa na AFP. Mbere, Macron yari asabye ubutegetsi bw’u Rwanda kureka gufasha M23, ndetse na DR Congo kureka gufasha umutwe wa FDLR urwanya Kigali.

RFI ivuga ko Jean-Noël Barrot ashobora kubonana na Perezida Paul Kagame ku wa gatanu w’iki cyumweru.

TSHISEKEDI ‘YIZEYE UMURYANGO MPUZAMAHANGA’

Nyuma y’uko umutwe wa M23 ufashe Umujyi wa Goma, amakuru akavuga ko abarwanyi bawo bakomeje gusatira Umujyi wa Bukavu. Ibihugu by’Iburengerazuba, cyane cyane iby’Iburayi, byongereye igitutu ku Rwanda, bishinja gufasha M23. Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Ububiligi, Ubudage, n’Ubwongereza bavuga ko bishobora kongera gusuzuma inkunga bitera u Rwanda.

Abategetsi ba DR Congo bakomeje gusaba akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku Isi gufatira u Rwanda ibihano, kandi bagaragaza ko bizeye ko amahanga ari yo azabafasha mu ntambara bavuga ko batewe n’u Rwanda.

Perezida Tshisekedi, nyuma yo kuganira n’abadepite bo mu ntara ya Kivu ya Ruguru ku wa kane, umwe muri bo, Safari Nganizi Jacques, asubirwamo n’ibiro bya Perezida wa DR Congo, avuga ibyo Tshisekedi yababwiye. Safari yagize ati: “Umukuru w’igihugu yatwizeje ko umuhate wa dipolomasi urimo kugenda neza. Yizeye ko umuryango mpuzamahanga uzumva ijwi rya RDC kandi uzahatira u Rwanda gukurayo ingabo zarwo.”

Mu ijambo rye ryo ku wa gatatu nijoro, Tshisekedi yavuze ko yizeje Abanyecongo “kwivuna gukomeye kandi guteguye” ku bo yise “abaterabwoba n’ababafasha”. Yavuze ko bazakomeza kongera imbaraga mu gisirikare, ndetse agira ati: “Tuzarwana [kandi] tuzatsinda,” ahamagarira urubyiruko kujya mu gisirikare ari benshi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop