Kuri iki cyumweru tariki 23 Gashyantare 2025 , Perezida Kagame yaganiriye n’Umudepite Uhagarariye Tottenham akaba n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga , Umuryango wa Commonwealth n’Iterambere mu Bwongereza, David Lammy.
Ni ibiganiro byarutse ku kumubano w’Ibihugu byombi no gushakira hamwe igisubizo ku bibazo by’umutekano muke uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biherewe mu mizi.
Hashize igihe mu Burasirazuba bwa Congo , harangwayo umutekano muke by’umwihariko muri Kivu ya Ruguru n’iy’Amajyepfo, aho ingabo za Leta , FARDC zihanganye na M23 igizwe n’Abanyekongo baranira uburenganzira bwabo.
Paul Kagame , Perezida w’u Rwanda yatangaje ko “Yashyize umucyo ko u Rwanda rushishikajwe no gushaka igisubizo mu mahoro kandi ko inyungu z’umutekano zigomba guhabwa agaciro kandi zikubahwa”.
Umukuru w’Igihugu yongeyeho ko “Hagomba kubahwa amasezerano Mpuzamahanga, mu gushaka igisubizo, mu gihe kirambye mu Burasirazuba bwa Congo”.
David Lammy w’u Bwongereza, wari umaze igihe gito avuye kuganira na Perezida wa Congo yavuze ko bifuza ko imirwano ihagarara.
Yagize ati:”Ubuzima bw’ikiremwantu muri Congo burahangayikishije.Abantu babarirwa muri Miliyoni bamaze kuva mu byabo kubera imirwano ya M23.Navuganye n’abaperezida bombi, tuganira uko byagerwaho , twifuza ko hakurikizwa inzira z’amahoro zemeranyijwe n’ibihugu bya Afurika. Ubwongereza buzafasha kugira ngo iyi mirwano ihagarare”.
Uyu yavuze ko ubushake bwa Politike ari inzira iganisha ku mahoro. Munama ya SADC na EAC iheruka , bemeranyijwe umutwe wa M23 wakwemererwa kujya mu biganiro byahujwe bya Nairobi na Luanda.
Leta ya Congo yasabwe kuganira n’uyu mutwe kimwe n’indi ikorera ku butaka bwa Congo gusa Felix Tshisekedi ahora atsindagira ko adateze kwicarana na M23.